Nyampinga w'u Rwanda 2018 ntaramenya umushinga azashyira mu bikorwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nyampinga w'u Rwanda 2018 ntaramenya umushinga azashyira mu bikorwa

Nyampinga w'u Rwanda 2018 ntaramenya umushinga azashyira mu bikorwa

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up buratangaza butaramara gutoranya imishinga ibiri izashyirwa mu bikorwa na Nyampinga w’u Rwanda 2018 n’ibisonga bye.

Ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2017 ryanditswe mu mateka y’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ubwo Iradukunda Liliane w’imyaka 18 yambikwaga ikamba asimbuye Iradukunda Elsa wari wahawe izi nshigano mu mwakwa 2017.

Bitandukanye n’imyaka yabanje Nyampinga w’u Rwanda 2018 yagaragiwe n’ibisonga bibiri ari bo Umunyana Shanitah na Irebe Natacha Ursule.

Nk’uko bizwi intego yo gutora Nyampinga w’u Rwanda si ukumirika ubwiza bw’abakobwa gusa, ahubwo uwatoye aba afite inshingano zo gukora ibikorwa bitandukanye bifitiye igihugu akamaro.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, yiyamamaza yari yatangaje ko naramuka atowe ashyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco dore ko ari na byo yize mu mashuri yisumbuye yarangije mu mwaka ushize.

N’ubwo yari yatangaje ibi ariko, Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butegura bukanashyira mu bikorwa igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda, bwatangaje uyu mwaka byahindutse, aho bazatoranya imishinga ibiri yihutirwa mu yatanzwe na ba nyampinga, ikaba ari yo ishyirwa mu bikorwa na Nyampinga w’u Rwanda 2018 afatanyije n’ibisonga bye.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Ishimwe Dieu Donnee uyobora Rwanda Inspiration Back Up, yadutangarije ko batari batoranya imishinga izashyirwa mu bikorwa na Nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga bye, gusa ngo igihe ni kigera izatangazwa.

Uwase Hirwa Honorine umwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, yagaye abaritegura ko batabafasha gushyira mu bikorwa imishinga baba baratanze anasaba ko bakwikubita agashyi bakazafasha barumuna babo.

Ishimwe Dieu Donnee yasubije ko gukorera mu matsinda ari cyo gisubizo cyizafasha ba Nyampinga kwesa imihigo, icyo kibazo cyigacika burundu.

N’ubwo Nyampinga n’Ibisonga bye ari bo bazashyirwamo imbaraga mu gushyira mu bikorwa imishinga izatoranywa, n’abandi bahatanye ntibabujijwe kuzayishyira mu bikorwa mu gihe bafite ubushake.

27/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content