Ali kiba agiye gukora ubukwe hutihuti kubera umubyeyi we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ali kiba agiye gukora ubukwe hutihuti kubera umubyeyi we

Ali kiba agiye gukora ubukwe hutihuti kubera umubyeyi we

Umuhanzi ukomeye muri  ku rwego rw’Afurika ukomoka muri Tanzaniya Ali Kiba ari kwitegura ubukwe mu ibanga ndetse buzaba kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Ali Kiba ni umuhan zi umaze iminsi akunzwe muri Tanzaniya, mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba no muri Afurika yose.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Sinderera, Usinisime, Mwana, Aje, Seduce Me ikunzwe muri iyi minsi n’izindi.

Ikinyamakuru Bongo 5 cyo muri Tanzaniya cyanditse ko uyu muhanzi ari kwitegura ubukwe mu ibanga rikomeye gusa ngo ubu bukwe buzaba kuri uyu wa gatanu tariki 02 Werurwe 2018, bubere i Dar es Salaam muri Tanzaniya

Umukobwa uzarongorwa na Ali Kiba ngo ntabwo abantu benshi bazi isura ye, gusa ikizwi ni uko ari umunyakenyakazi, akaba yitwa Amina.

Biravugwa ko Ali Kiba arongoye hutihuti biturutse kuri nyina wamubujije kujya gutura mu nzu ihenze afite atarashaka umugore.

Ali Kiba uheruka gutaramira i Kigali mu gitaramo cya East African Party, agiye gukora ubukwe nyuma y’icyumweru kimwe umuraperi AY arongoye umunyarwandakazi Umunyana Rehema uzwi nka Remy.

27/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
Clovis
vyiza cne
Clovis
vyiza cne
eric
Aha mwenda bazarambana reka dutegeraze turebe
darlène
wagiz amahitamo meza
elysee Kagame
ni saw ni byiza
Munyana
Inkundo ziraha, ubuse yirukankijwe niki?
ornella
nibyiza
HABIMANA Deo
Aaa! nihatari kbs,
Sponsored Content
Loading...