Rayon Sports na APR FC zizakina imikino nyafurika zibura bamwe mu bakinnyi bazo bakomeye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports na APR FC zizakina imikino nyafurika zibura bamwe mu bakinnyi bazo bakomeye

Rayon Sports na APR FC zizakina imikino nyafurika zibura bamwe mu bakinnyi bazo bakomeye

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup na CAF Champions League, APR FC na Rayon Sports zizakina zidafite bamwe mu bakinnyi bayo bazifashije mu ijonjora ry’ibanze.

Ku ruhande rwa APR FC izajya muri Mali gukina n’ikipe ya Djoliba umukino uteganyijwe kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha  tariki ya 7 Werurwe 2018 izaba idafite umukinnyi wayo ukina hagati mu kibuga Martin Fabrice wayifashisje mu ijonjora ry’ibanze mu mukino wa Anse Reunion basezereye ku giteranyo cy’ibitego 6-1.

Twizerimana Martin Fabrice uzaba azaba atari kumwe n’iyi kipe bitewe n’uko yahagaritswe n’ikipe ya APR FC kubera ikibazo cy’imyitwarire idahwitse, akaba yarahagarikanywe n’abagenzi 2 Twizerimana Onesme na Tuyishime Eric Congolais.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports izaba idafite umwe mu nkingi za mwamba mu bwugarizi bwayo ari we Manzi Thierry utemerewe gukina uyu mukino bitewe n’uko afite amakarika 2 y’umuhondo yabonye mu mikino w’ijonjora ribanza.

Manzi Thierry yabonye ikarita ya mbere y’umuhondo mu mukino wabereye i Kigali  tariki ya 10 Gashyantare 2018 bakina na Lydia Ludic yo mu Burundi. Uyu musore yaje kubona indi karita ya kabiri y’umuhondo mu mukino wo kwishyura wabereye i Burundi tariki ya 21 Gashyantare 2018.

Ibi bivuze ko kuwa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2018 ubwo Rayon Sports izaba yakiriye Mamelodi Sundown yo muri Afurika y'Epfo kuri stade Amahoro i Remera saa 18:00 uyu musore atazagaragara muri uyu mukino.

Ikipe ya Mamelodi Sundown yo yanamaze kugera i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu aho yaje hakiri kare ngo ibanze imenyere ikirere cyo mu Rwanda.

03/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...