Shaddy Boo yarangariwe mu gitaramo Davido yakoreye i Kigali (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Shaddy Boo yarangariwe mu gitaramo Davido yakoreye i Kigali (Amafoto)

Shaddy Boo yarangariwe mu gitaramo Davido yakoreye i Kigali (Amafoto)

Shaddy Boo umugore wa mbere ukurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda yarangamiwe bikomeye mu gitaramo cyitabiriwe n’umuhanzi Davido wo muri Nigeria.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 03 nibwo habaye igitaramo cy’umuhanzi Davido cyimwe mu bo ari gukorera mu bihugu bitandukaye byo ku mugabane w’Afurika (30 Billion Tour).

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane b’ingeri zitandukanye by’umwiharika ibyamamare bitandukanye.

Muri abo harimo umugore ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda kuri Instagram Shaddy Boo,akaba yaranahoze ari umugore wa Meddy Saleh utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Shaddy Boo wamamaye mu mvugo ya ‘Odeur ya Ocean’ yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n’inshuti ze, bakaba bari mu myanya y’icyubahiro yishyurwaga ibihumbui 50 kuri buri muntu.

Uyu mugore yarangamiwe n’abantu batari bake bari bitabiriye iki gitaramo, biturutse ku myambarire ye n’uburyo yabyinishaga ikibuno bisa neza n’ibyo ajya asangiza abantu kuri Instagram.

Shaddu Boo akunze kuvugwaho kugira umubano wihariye n’abahanzi b’ibyamamare mpuzamahanga ariko kuri iyi nshuro wabonaga ko kwa Davido ari ibisanzwe bitandukanye n’uko biba bimeze ku abndi cyane cyane Diamond.

Aba bari bazanye na Shaddy Boo

04/Mar/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
nidk - 92
ohh!!! wowww shaddy boo congzzz sweety...U keep making my daez shaddiah U r de best slayer ever. Looking forward to hearing from U again sweety LOL... MUCH LOVE gusa live longer to attend my wedding peuh MUAHHH
79288617
Nakubali dada
nsengiman mupenzi gervais
i've great thanks to davido to its journey in rda i love their songs so much,big up too and cngz!
Sponsored Content
Loading...