Umukobwa yahobeye Mukunzi Yannick agwa igihumure (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umukobwa yahobeye Mukunzi Yannick agwa igihumure (Amafoto)

Umukobwa yahobeye Mukunzi Yannick agwa igihumure (Amafoto)

Nyuma y’umukino wa shampiyona w’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuje Rayon Sports na Epoir hagaragaye umukobwa warimo arira cyane ashaka gusuhuza uyu mukinnyi Yannick Mukunzi, nyuma yo kumusuhuza umukobwa akaba yarahise agwa igihumure.

Uyu mukobwa w’umufana wa Rayon Sports uri mu kigero cy’imyaka 18 nyuma y’uyu mukino akaba yaragiye hafi ‘urwamabiro rw’iyi kipe arira avuga izina rya Yannick Mukunzi ko ashaka kumusuhuza gusa.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwa na Family TV, Yannick yaje kuza maze ahobera uyu mukobwa maze ahita agwa igihumure amara akanya hasi ameze nk’umuntu wahwereye.

Nyuma yaje Yannick Mukunzi yaje kugenda asiga umukobwa akiryamye hasi naho azanzamukiye akomeza kurira cyane ahamagara Mukunzi Yannick.

Si ubwa mbere Yannick Mukunzi ibi bimubayeho kuko na tariki ya 1 Gashyantatre nyuma y’umukino wari umaze guhuza Rayon Sports na APR FC nabwo haje umwana w’umufana nawe wifuza kumuhobera nyuma yo kumuhobera akaba yarasutse amarira hasi kubera ibyishimo byinshi.

Umwana w'umukobwa yaguye hasi ata ubwenge

Yannick yahobeye umukobwa ahita ata ubwenge

Yannick yaguye mu kantu abonye umukobwa ataye ubwenge 

05/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Iradukunda enock
Uwo mukobwa turigana niko yabaye arwara igicuri
Fiette uwase
Bibaho cyane ko umukobwa akunda umukinnyi kdi ukabona umuhungu bitamucira umwenda nange ndamwemera ariko nkababazwa nuko yavuye muri Apr fc
Twesigye abdulkarim
Eh Kbx iyo urenze uba urenze
Sponsored Content