Abafana ba Rayon Sports bagenewe ubutumwa bwihariye mbere guhura na Mamelodi Sundown | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abafana ba Rayon Sports bagenewe ubutumwa bwihariye mbere guhura na Mamelodi Sundown

Abafana ba Rayon Sports bagenewe ubutumwa bwihariye mbere  guhura na Mamelodi Sundown

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert arasaba abafana b’iyi kipe kuzaza gushyigikira iyi kipe ku bwinshi kuko umurindi wabo bawukeneye, Bakame we akabizeza intsinzi ku mukino bazahuramo na Mamelodi Sundown mu mukino ubanza wa wa CAF Champions League mu ijonjoro ry’ibanze.

Mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere wabonaga wabonaga abakinyi bakina ahanini biga ikintu cyo guhererekanya ndetse no guhindura imipira imbere y’izamu.

Yari imyitozo ya nyuma ifunguye kuko imyitozo izakorwa ku munsi kuri uyu wa kabiri nta muntu uzaba yemerewe kuyireba kuko ariho hazigirwa amayeri menshi azakoresha mu mu mukino wo kuwa Gatatu bityo umutoza Yvan Minaert akaba atifuza ko hari umuntu wayireba. Yasabye kandi abafana ba Rayon Sports kuzaza kuyishyigikira kuri uyu mukino utoroshye.

Yagize ati”Imyitozo ejo irahari ariko izaba ifunze nta muntu uzaba wemerewe kuyireba, kuko niho tuzigira ibintu bitundakanye dushobora kuzifashisha kuwa Gatatu harimo nk’imipira y’imiterekano. Abafana icyo nabasa ni uko ntifuza kubona iyi myanya yambaye ubusa kuwa Gatatu kuko birazwi 80% by’abatuye u Rwanda bafana Rayon Sports bazaze badushyigikire.”

Ku ruhande rw'abakinnyi kapiteni wa Rayon Sport Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yavuze ko biteguye neza ndetse ko abanyarwanda n'abakunzi ba Rayon Sport bagomba kwitegura kuzabona ibitangaza.

Yagize ati”Twebwe agaciro twawuhaye nkeka ko uzaba ari umupira ukomeye, tuzakora ibishoboka byose ku buryo no muri Afurika y’Epfo bazabona ko mu Rwanda hari umupira ukomeye. Birashoboka cyane, abanyarwanda bagomba kwitega igitangaza tuzakora kuko Mamelodi ni kipe ikomeye muri Afurika  ariko ni kipe igomba no gutungurwa tuzi neza ko mu mupira w'amaguru byose birashoboka twebwe ntago tuzaza tuje kujenjeka.”

Ivan Minnaert kandi yemeje ko azaba adafite umukinnyi we ukina hagati mu kibuga asatira Manishimwe Djabel ufite ikibazo cy’imvune, akaba yaje yiyongera kuri Manzi Thierry ufite amakarita 2 y’imihondo akaba atemerewe gukina uyu mukino.

Ni umukino byitezwe ko hashobora kuzabamo impinduka ndetse no gutungurana aho umusore nka Mugisha Francois wari umaze amezi atagirirwa icyizere muri iyi kipe ashobora kuzabanza mu kibuga.

Dore 11 bashobora kuzabanzamo

05/Mar/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
PRINCE
NDABONA RAYOSPORT IZABIKORA NIGIHINDUSTE
Sponsored Content