Kate Bashabe yabyukije amakenga yagizwe ku mubano wihariye afitanye na Ali Kiba | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Kate Bashabe yabyukije amakenga yagizwe ku mubano wihariye afitanye na Ali Kiba

Kate Bashabe yabyukije amakenga yagizwe ku mubano wihariye afitanye  na Ali Kiba

Umunyamideli ‘Kate Bashabe’ uri mu barangamiwe cyane n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga yateye benshi kongera kwibaza ku bihe yagiye agirana n’abahanzi bakomeye baherutse mu Rwanda mu bitaramo.

Habanje Ali Kiba mu gitaramo yakoreye i Kigali cya East African Party cyabaye kuwa 01 Mutarama 2018. Nta byinshi byavuzwe bijyanye no kuba yaragiranye umubano wihariye na Kate Bashabe ahubwo havuzwe umugore wa Jay Polly wari wakamejeje bikaza kurangira batahanye mu modoka imwe, Jay Polly agasanga umwana mu rugo.

Nyuma, mu kubihosha no kugaragaza ko kwihagararaho bya kigabo,  Jay Polly yavuze  ko umugore we yari agiye gusaba Ali Kiba  gukorana  indirimbo n’umugabo we cyane ko ngo ari we usigaye amureberera inyungu mu bya muzika. 

Ali kiba yavuye mu Rwanda iby’umubano we na Kate Bashabe  bitazwi ahubwo yaje kwivamo akigera iwabo muri Tanzania, aho yashyize hanze ifoto agashyiraho izina Kate Bashabe. Ibintu byatunguye benshi.

Icyo gihe yanjamwe n’ibinyamakuru by’iwabo bimugabaho igitero cyanamuteye gusiba huti huti amazina y’uyu mutegarugori, dore ko byatangiye guhwihwiswa ko yaba yarabonye  umukobwa w'ikizungerezi i Kigali akamutwara umutima.

Kate Bashabe ntiyagaragaje ikimenyetso na kimwe cy’uko yaba yaragiranye ibihe byiza na Ali Kiba, cyane ko we atajya akoresha imbuga nkoranyambaga mu buzima buri kure cyane y’ibijyanye n’inzu ye y’imideli.

Bidateye kabiri, mu gitaramo Davido yakoreye i Kigali kuwa gatandatu tariki 04 Werurwe 2018, akinjira ku rubyiniro agwirirana  n’ubwo yaje gusa nk’ugaragaza ko ari amafiyeri yari yapanzwe, Kate Bashabe yaje gutungurana agaragara yinjira ku mbaraga mu modoka yari itahanye Davido.

Mu mashusho yashyizwe hanze yagaragaje uyu mukobwa akumirwa n’abari bashinzwe mutekano wa Davido gusa akomeza guhatiriza ahiga abandi bakobwa bari barekereje baje kurwana inkundura ngo batahane n’uyu musore.

Ibi byongeye gutuma hibazwa ku rukundo rwavuzwe kuri Kate Bashabe na Ali Kiba, niba koko rushinze imizi, mu gihe  byagaragaye ko uyu mukobwa akururana na Davido wasajije abakobwa b'i Kigali.

Kate Bashe ubusanzwe witwa Catherine Bashabe yamenyekanye muri  2010 ubwo yabaga Nyampinga wa MTN. Muri  2012 yongera gushimangira ubwiza bwe aba Nyampinga w’Akarere ka Nyarugenge.

Ni umwe mu bazamura ibizongamubiri ku b’igitsina bakoresha urubuga rwa Instagram ndetse ari mu bakurikirwa cyane mu bakobwa bakomoka mu Rwanda. Ubwiza bwe n’ikimero gikurura benshi ni kimwe mu ntwaro zikomeye afite zituma abamukurikira bisuka umunsi ku wundi kuri ubu akaba amaze kugira abasaga ibihumbi 182.

Mu bamukurikira harimo  n’abahanzi batatu bakomeye muri Afurika ndetse bagiye bigwizaho ibihembo bikomeye ku rwego rw’Isi,  barimo Davido na Don Jazzy bakomoka muri Nigeria ndetse na Eddy Kenzo ukomoka mu gihugu cya Uganda.

    Kate Bashabe akurikirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye

   Umuhanzi wese ukomeye uje i Kigali aza amubaririza

      Davido aherutse i Kigali, yanasize akoranye indirimbo na Jay Polly

07/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
theo
no sense! top publishing what cannot help to dvp. the rwandese ladies who don't respect themselves are making us to loose our best image. you should stop such character plz!!!
mopao
Syigari we muba mwabuze ibyo mwandika ngaho yararanye na davidornUbundi na aly kiba.n umudari c yazaniye igihugu
paffystar
abanyarwanda kazi byumwihariko Kate na shaddy bagabanyije uburay* kwel
Sponsored Content