Abakinnyi ba filime batanu utakeka ko bakiri ingaramakirambi (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi ba filime batanu utakeka ko bakiri ingaramakirambi (Amafoto)

Abakinnyi ba filime batanu utakeka ko bakiri ingaramakirambi (Amafoto)

Uruganda rwa sinema mu Rwanda ruri kugenda rwiyubaka ndetse hari bamwe babigize akazi ka buri munsi ku buryo amasaha menshi ku munsi bayamara ari byo bibereyemo.

Hari  bamwe mu bakinnyi ba filime bamaze kwamamara cyane, bitewe na filime bagiye bakina n’uburyo bitwaye. Aba akenshi baba banakunze gukina bagaragara mu ishusho imwe wenda ari umugabo w’umukire, umuntu w’umugome, umukobwa w’indaya, umunyamanyanga, umuntu usetsa n’ibindi.

Mu bo tugiye kugarukaho ni bamwe mu bakunze gukina ari abagabo, ndetse n’uburyo bagaragara bakaba basaba n’abantu bakuze nyamara bakiri ingaramakirambi.

1.Gratien Niyitegeka (Seburikoko)

Uyu ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda. Muri iyi minsi ari gukina akanayobora  iyitwa Seburikoko. Muri iyi filime akina ari umusaza w’amanyanga n’amafuti menshi. Uburyo akinamo abameze nk’umusaza koko ariko n’ubundi mu buzima busanzwe Niyitegeka Gratien arakuze ku buryo imyaka ye itajya munsi ya 35 nyamara aracyari umusore.

Gratien Niyitegeka Seburikoko

2.Irunga Rongin

Irunga Rongin yakinnye muri filime zitandukanye nka Catherine, aba mubona benshi bakeka ko yaba ari umusaza wuzukuruje kubera uburyo yazanye uruhara n’imvi zikaba ari uruyenzi ku mutwe no mu bwanwa gusa uyu nawe aracyari umusore w’ingaramakirambi.

Irunga Rongin

3.Kalisa Ernest (Samusure)

Uyu azwi nka Samusure, abandi bamwita Rulinda bitewe na filime y’uruhererekano ya Seburikoko ari gukinamo muri iyi minsi. Samusure nawe ni umwe mu bakinnyi ba filime bakuze ndetse biranagaragara nyamara nawe ari mu bandika basore benshi barara bipfumbase gusa ntiyabuze byose ngo yabyaye abana barenze umwe.

Kalisa Ernest

4.Celestin Clestin (Nkaka)

Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime ya Serwakira aho akina yitwa Nkaka. Uyu mugabo ufite imyaka 41 nawe ni ingaramakirambi gusa yigeze gushaka umugore ariko baratandukana.

Gakwaya Celestin

5.Nsanzamahoro Dennis (Rwasa)

Uyu yamenyekanye cyane muri filime yitwa Rwasa, aho anakina ariko yitwa. Uyu musore amaze igihe kinini muri sinema nyarwanda ndetse mbere yayo yabanje no kuba umunyamakuru. Rwasa nawe ni umwe mu bakinnyi bafilime bigaragara ko barenze imyaka y’urubyiruko ariko nawe ubu ni ingaragu.

08/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Wiz Bernard
What they are waiting for
Sponsored Content
Loading...