Bakame yishimiye umusaruro wo ku mukino wa Mamelodi yizeza kuyisezerera mu maso y’abafana bayo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Bakame yishimiye umusaruro wo ku mukino wa Mamelodi yizeza kuyisezerera mu maso y’abafana bayo

Bakame yishimiye umusaruro wo ku mukino wa Mamelodi yizeza kuyisezerera mu maso y’abafana bayo

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports akaba n’umuzamu wayo avuga ko bakoze ibyo basabwaga mu mukino ubanza bagatungura ikipe ya Mamelodi Sundown, ubu bakaba baniteguye kuyitungurira muri Afurika y’Epfo bayisezerera mu maso y’abafana bayo.

Hari mu mukino ubanza wa CAF Champions League mu ijonjora rya mbere  wabereye mu Rwanda ejo hashize aho amakipe yombi yombi yanganyije 0-0.

Kapiteni wa Rayon Sports Bakame avuga koMamelodi  yaje izi ko umukino ushobora kuborohera gusa ngo nabo bari bayiteguye neza kuko bari bazi ko bagiye gukina n’ikipe ifite iki gikombe cya Champions League.

Mu kiganiro na Eachamps, Bakame yavuze ko n’ubwo batatsinze uyu mukino ariko ibyavuye muri uyu mukino byabashimishije kuko ari umukino batanze buri kimwe cyose bari bafite.

Yagize ati”Navuga ko atari bibi, ibivuyemo ni byiza kuko ni umukino twitanze cyane ni kintu navuga ko twari twahaye agaciro kanini cyane, ku giti cyanjye n’ubwo tutabonye amanota 3 nk’abantu bakiniraga mu rugo ndabyishimiye, nk’uko nari nabivuze twabatunguye kuko bakekaga ko bari budutsinde byoroshye.”

Yakomeje avuga ko biteguye kuzaha iyi kipe ya Mamelodi akazi gakomeye iwabo ndetse ko bashaka kuzayisezerera iwayo.

“Urabona uyu mukino twari twawuhaye agaciro ku rwego rwo hejuru, twagerageje gutanga ibishoboka byose twari dufite, navuga ko tuzahaguruka n’ubundi umukino twawuhaye agaciro gashoboka ku buryo tuzayiha akazi imbere y’abafana bayo byaba ngombwa tukayisezerera kuko biracyashoboka. Icyo nabwira abafana ba Rayon Sports ni uko batuba inyuma bakadufasha buri kimwe cyose kugira ngo tubashe kwitwara neza.”

Ku Cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018 nibwo umukino wo kwishyura uzaba ukabera muri Afurika y’Epfo ikipe izatsinda ikaba izakomeza mu kindi cyiciro ni mu gihe izasezererwa izahita imanuka muri CAF Confederation Cup.

08/Mar/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content