Ganza uherutse gupfira muri Amerika yasezeweho bwa nyuma (AMAFOTO) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ganza uherutse gupfira muri Amerika yasezeweho bwa nyuma (AMAFOTO)

Ganza uherutse gupfira muri Amerika yasezeweho bwa nyuma (AMAFOTO)

Ndayishimiye Innocent Ganza wakoreraga ibikorwa byo gutunganya amashusho  y’indirimbo  muri Amerika yasabiwe bwa nyuma, mu gitambo cya misa cyaturiwe i Remera muri Regina Pacis.

Ndayishimiye Innocent wari uzwi ku izina rya Ganza , umunyarwanda w’imyaka 25 y’amavuko wari utuye muri leta zunze ubumwe za Amerika muri Chicago  yapfuye   mu ijoro ryo ku wa 02 Gashyantare 2018.

Uyu musore uri mu banyarwanda baba muri Amerika bari bakomeye mu byo gutunganya amashusho, urupfu rwe rwatunguye benshi ndetse rutera urujijo kuko amakuru yavugaga yasanzwe mu nzu wenyine yashizemo umwuka bigakekwa  ko yiyahuye.

Nyuma yo gupfa hahise hatangira gukusanywa inkunga yagombaga gufasha umuryango we kumuzana mu Rwanda. Yagejejwe  I Kigali  mu ntangiro z’iki cyumweru ndetse kuri uyu wa kane yasabiwe bwa nyuma ndetse ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Misa yo kumusabira yabereye kuri Paroisse Regina Pacis I Remera mu mujyi wa Kigali.

Incamake kuri Ganza

Yavukiye Kimisagara mu mujyi wa Kigali ku wa 16  Mutarama 1993,   ni mwene Kanyungo Mathias na Mukamutana Anastasie. Amashuri  abanza yayize mu ishuri rya Polisi ku Kacyiru, yize icyiciro rusange muri Alliance high school iherereye Nyacyonga, ay’isumbuye yayasoreje  muri AIPER Nyandungu aho yize ubumenyi bwa musobwa. Kaminuza ayiga muri Tumba College Of Technology.

Ni umwana wa mbere mu bana babiri bavutse ku babyeyi be, dore ko yari afite umuvandimwe we umwe w’umukobwa.

Asoza amasomo ye ya kaminuza yakoze muri kompanyi igurisha ibintu bitandukanye kuri murandasi yitwa Kaymu akora ku ruhande n’ibindi bikorwa by'ubushabitsi nyuma ajya muri Amerika mu 2015.

Yanagize uruhare rukomeye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya The Ben yise Habibi ndetse n’iya Alpha Rwirangira yise Merci.

Akigera muri Amerika mu 2015 yahise asezerana n’umugore we w’umuzungu witwa Jamie Boban, gusa ntibarambana kuko yapfuye baramaze gutandukana. Ganza akimara gupfa, Jamie wahoze ari umugore we  yabaye hafi umuryango  anabafasha mu buryo bwose kugira ngo umurambo we uzanwe i Kigali.

Ganza  mushiki we umwe rukumbi bapfushije ababyeyi bombi bataramenya icyatsi n'ururo

Ganza na mushiki we witwa Niwemutoni Fabiola bapfushije ababyeyi bakiri bato, Ganza yari afite imyaka 5 y’amavuko. Batangira  guhurika bataragira imyaka y’ubukure.

Bagobotswe n’abo mu muryango wabo barimo uwitwa Didace na Emerance, bafatanyije n’abandi batandukanye bo mu miryango yabo yombi[uwa se na nyina], batangira kubitaho babamenyera buri kimwe kugeza bamenye kwishabikira. 

Mu ijambo Emerance yavuze basezera ku murambo w’uyu musore yavuze ko n’ubwo yabuze ababyeyi akiri muto bitamubuzaga kwishima no kuba umwana ugira impuhwe cyane kandi akaba mukundabantu.

Yabaye umwana w’incakura atangira  kwitegurira ejo hazaza akiri muto 

Ganza wapfuye afite imyaka 25  ngo ‘yari umwana uzi gucukumbura cyane, yakuranye indoto zo kuzaba umwe mu bafata amashusho y’indirimbo bakomeye mu Rwanda kandi akaba yarabigezeho n’ubwo yitabye Imana hari byinshi yari yitezweho’.

Ari umwana yakundaga cyane gukubagana ariko akamenya no kwisegura igihe yakoze amakosa ndetse yanacishwagaho akanyafu akerekana ko byari bikwiye kubera ko yakoze amakosa.

Yakundaga gukora cyane ibijyanye n’amashusho ndetse n’ababanye nawe akiri muto bavuga ko ‘yerekanaga ko azaba umuhanga mu byo kuyatunganya ’.

Akiri muto yabaye umwana w’umuhanga cyane ndetse asoza amashuri ye yisumbuye aba uwa mbere ku kigo yigagaho cya G.S AIPER  Nyandungu bimuhesha amahirwe yo gukarishya ubwenge muri Computer Science muri kaminuza.

Asize mushiki we mu gahinda

Niwemutoni Fabiola uvukana na Ganza akaba ari nawe muvandimwe umwe rukumbi yari afite, bamusezera yavuze ko ababajwe cyane n’ukuntu umuvandimwe we yitabye Imana akiri muto.

Yavuze ko baherukanaga mu 2015 ubwo yazaga kumwakira uruhushya ku ishuri akamuherekeza yerekeza muri Amerika.

Yagize ati ’Ganza sinagize amahirwe yo kubana nawe cyane kuko nari umunyeshuri, twaherukanaga muri 2015 ubwo yazaga ku ishuri kunsezera akanansabira uruhushya nkamugeza ku kibuga cy’indege i Kanombe.Twajyaga tuvugana kuko ari we muntu wa hafi nari mfite, ababyeyi bacu bapfuye tukiri bato, numvaga ari we nshuti magara nari mfite [aha yabivuganaga ikiniga] gusa nizeye ko tuzahura umunsi w’umuzuko nugera.”

Yavuze ko atazibagirwa umuvandimwe we kuko yajyaga kuryama abanje kumuvugisha ku mbuga nkoranyambaga ngo amenye uko yiriwe n’uko araye. 

Umuryango wa Ganza urashimira  leta y’u Rwanda

Uwitwa Mvuyekure Didace uri mu bavuze ijambo, wanareze Ganza na mushiki we, yavuze ko ashimira Ambassade y’u Rwanda muri Amerika kuko yagize uruhare rukomeye kugira ngo umurambo we uzanwe i Kigali nyuma y’urupfu rwe.

Yavuze kandi ko bashimira cyane Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga kuko yakoze akazi gakomeye kugira ngo Ganza agezwe mu Rwanda.

    Ganza asabirwa bwa nyuma kuri Regina Pacis i Remera 

  Inshuti n'imiryango bari baje kumusabira 

   Yari intyooza mu gutunganya amashusho

   Yari afite umuvandimwe umwe rukumbi

Tags

08/Mar/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
mwizerwa egide
Ganza agiye abagize umuryango we tukimukeneye.Imana imihe iruhuko ridashira turizera ko tuzongera kubonana.Imirimo ye hano ku isi ni isomo k'urubyiruko.
Sponsored Content
Loading...