AMAFOTO: APR FC yageze i Kigali mu gicuku yakiriwa n'abafana batari bake | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

AMAFOTO: APR FC yageze i Kigali mu gicuku yakiriwa n'abafana batari bake

AMAFOTO: APR FC yageze i Kigali mu gicuku yakiriwa n'abafana batari bake

Nyuma yo gutsindwa na Djoliba AC igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup abakinnyi ba APR FC bageze mu Rwanda aho bakiriwe na bafana b'iyi kipe maze kapiteni w'iyi kipe Mugiraneza Jean Baptiste akabemerera ko bagomba gusezerera iyi kipe  mu maso yabo.

Ku isaha ya saa sita n'iminota icyenda z'igicuku  kuri uyu wa Gatanu nibwo nibwo indege yari izanye ikipe ya APR FC yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yari ivuye mu gihugu cya Mali gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na Djoliba AC. 

Ni umukino wabaye ejobundi hashize kuwa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018 maze umukino urangira ikipe ya APR FC itsinzwe igitego 1.

Iyi kipe yageze i Kigali n'ubwo bwari bwije yasanze abafana bayo batari bake baje kuyakira babereka ko n'ubwo batsinzwe badashobora kubatererana ko ahubwo mu byiza ni bibi bazabahora hafi.

Ikintu cyatunguranye ni ukubona itsinda rya bafana ba APR FC(Online Fan Club) bari bitwaje amazi yo kwakiriza abasore babo muri icyo gucuku, gusa ngo ni bintu batekerejeho kubera ko bari bavuye mu gihugu gishyuha kandi amazi akaba ari ingenzi mu buzima bwa muntu.

Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi akaba avuga ko ikosa rimwe bakoze ari ryo ryavuyemo igitego ariko bakaba bagiye kuyitegura.

Yagize ati "Navuga ko ikintu cyabuze ari kwa kundi urangara gato ugasa n'uva mu mukino (manque de concentration) kuko ni kufura babonye barayitera niyo yavuyemo igitego kuko ni abasore bazi imipira y'imiterekano amakufura na Koruneri. Amahirwe kandi turabyizeye kuko ni abasore bafite bakina imipira miremire nkeka ko nidukina umupira wacu wo hasi tuzayisezerera. "

Migi yakomejue avuga ko abafana basanze ku kibuga cy'indege ari kimwe mu byamukoze ku mutima ndetse bikaba byanabongerereye imbaraga.

Yagize ati"mbere na mbere ni ukubashimira urukundo bahora batwereka ntabwo twatekerezaga ko dushobora kubasanga ku kibuga cy'indege aya masaha akuze, reka mfate umwanya mbashimire nka kapiteni wa APR FC ku bw'urukundo n'ubwitange bakomeza kutugaragariza, Ndangira ngo mbabwire aho twagiye ntabwo byagenze neza ariko njye n'abasore banjye dufatanyije n'abatoza tuzaba turi mu rugo ndabizeza nta shidikanya ko tuzasezerera ikipe ya Djoliba. "

Iyi kipe ikaba igiye gukomeza kwitegura umukino wo kwishyura w'iri jonjora rya mbere uzaba hagati y'itariki 16 na 18 Werurwe 2018 ukabera i Kigali mu Rwanda kuri Stade Amahoro.

Bamwe mu bafana bagize itsinda Online bari bitwaje amazi yo guha abakinnyi

Abafana ba APR FC bari bakoze imirongo 2 kugora ngo aba bakinnyi baze bace hagati

Umutoza Petrovic n'umwungiriza we bari kumwe n'umuvugizi wa APR FC nibo bahageze mbere

Babyinaga bafite amazi bari bwakirize aba bakinnyi ngo bitewe n'uko bari bavuye mu gihugu gishyuha

Didier Bizimana umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi

Abazamu nibo baje bayoboye abandi, Kimenyi Yves uri mbere ndetse na Emery Mvuyelkure uri inyuma

Bizimana Djihad

Iranzi Jean Claude ni uko yajeee

Muhadjiri Hagati mu bafana

Rugwiro Herve uba uyoboye ubwugarizi bwa APR FC

Ngabo Albert aca mu bafana ubona ko bamwishimiye cyane

Savio yakirizwa amazi bati ntako mutagize ibisagaye muzabikorera i Kigali

Bafata ifoto y'urwibutso na Afande  Gen. Mubaraka Muganga

09/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Tuyizere fabrice
Ok basore bajye ntrb kigali muzabikora
Nshizirungu Didier
Kbsa APR FC ndayifana cne kndi ndanayikunda bikomeye cne, mubyukuri nkabanifuzag kndi mbasabo mwabwira ibisabwa kugirango umuntu ajyenge muri fan club online, Intare z' APR icyobisaba kko niteguye kubitangap! sawa murakoze ibihe byiza turikumwe le 17, kumahoro dusaka kariyagakipe tugasakamburap!
nshimiyimana vincent
nukuri ndashimira abafana ba APRfc bakiriye ekipe cyane aba ba online bari kwigaragaza cyane mubikorwa byiza bishyigikira ekipe bakomeze bamamare bakora iby'urukundo kdi ekipe yacu ikore iyo bwabaga ikuremo iriya ekipe kdi tuzishima cyane so amashyi menshi kuri online fans club
Sponsored Content