Inkubiri y’abahanzi bo muri Nigeria bakomeye baje mu Rwanda bisukiranya kuva mu 2017, yasize nkuru ki ? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Inkubiri y’abahanzi bo muri Nigeria bakomeye baje mu Rwanda bisukiranya kuva mu 2017, yasize nkuru ki ?

Inkubiri y’abahanzi bo muri Nigeria bakomeye  baje mu Rwanda bisukiranya kuva mu 2017, yasize nkuru ki ?

Umwaka wa 2017 n’intangiro za 2018, ni amahirwe akomeye y’abahanzi batandukanye bo muri Nigeria bagiye baza mu Rwanda bisukiranya ndetse abahanzi hafi ya bose bakomeye bo muri iki gihugu bakandagiye ku butaka bw’i Kigali. Ariko se basize nkuru ki mu Rwanda ?

Aba bahanzi bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, bamwe muri bo bagiye banengwa gusiragiza itangazamakuru bakabeshya amasaha  yo kugerera ku kibuga cy’indege i Kanombe , abandi bakaririmbana umunaniro gusa hari bamwe bagiye bava mu Rwanda ari ba nta makemwa.

Mr. Eazi yakoreye igitaramo  I Kigali abantu barakubita baruzura

Mr. Eazi [Oluwatosin Oluwole Ajibade] yaje mu gitaramo I Kigali kuwa 04 Nyakanga 2017, mu gitaramo cyari cyahawe intero yo kwizihiza umunsi wo kwibohora. Cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Igitaramo cye cyagenze neza ijana ku ijana kuko nta nkuru zagikurikiye, ngo kigibweho impaka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Abakobwa bakibyiruka nibo bari biganjemo ndetse hari n’uwaguye igihumure kubera gukunda uyu muhanzi.

Mr. Eazi akunzwe muri Nigeria muri iyi minsi. Ari mu bari kwigaragaza cyane muri Afurika mu ndirimbo zirimo  ‘Leg Over’ yahuriyemo  na Wizkid, ‘Dance for You’ yakoranye na Eugy, ‘Body’, ‘Pour me water’ n’izindi.

Muri iki gitaramo yabimburiwe ku rubyiniro n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Charly & Nina ndetse na Jody Phibi watunguranye.

Patoranking yazanye  muri Kigali up festival umunaniro, aririmba ameza nk’uwikinira

Patrick Nnaemeka Okorie[Patoranking], yaje mu Rwanda mu iserukiramuco rihuruza abahanzi bakomeye muri Africa no ku isi  yose rya Kigali Up ritegurirwa mu Rwanda.

Iry’umwaka ushize ryabaye ku wa 19 Kanama 2017, Patoranking yaje mu Rwanda tariki ya 19 anahita aririmba. Muri iri serukiramuco yajemo asa nk’utunguranye, umunsi yagombaga kuririmbaho yabanje gutera bamwe urujijo kuko yahageze mu ma saa tatu n’igice  ahita yerekeza ahaberaga igitaramo saa tanu ahita aririmba.

Uyu muhanzi waje afite umunaniro yaririmbye mu buryo bwa play back, umuziki udasamaje kubera ko nta n’umu-Dj yari yazanye, hari ubwo bagiye gukina indirimbo ye hajyamo iya Eddy Kenzo.

Yavuye ku rubyiniro nawe ubona afite ikimwaro babwira abari bitabiriye ko azagaruka I Kigali azanye n’abacuranzi akabaha umuziki uyunguruye kurusha uwo yagaragaje icyo gihe. Yarijujutiwe abakunzi be bavuga ko byari kurutwa no kutirirwa aza.

Tekno yazanye iroro I Kigali, atinza amasaha, anahagera ahita ajya ku rubyiniro

Tekno Miles yaje I Kigali ku wa 10 Nzeri 2017, mu gitaramo cyiswe ‘My250’. Yaje avuye muri Kenya aho yavuye avumirwa ku gahera kubera uburyo yageze ku rubyiniro akarimbira kuri CD ndetse n’amasaha yakuze cyane. Byari   byitezwe ko araza  mu Rwanda  mu gitondo cyo ku wa 10 Nzeri, ariko amasaha yagiye yigizwa inyuma ku buryo yageze I Kigali igitaramo kigezemo hagati.

Yageze mu Rwanda abanza kwitinzatinza ndetse yasanze uburakari ari bwose ku banyamakuru bari birije umunsi bamutegereje. Mu gitaramo cye yaririmbye mu buryo bw’umwimerere ndetse yishimirwa bikomeye n’abiganjemo urubyiruko bari bitabiriye.

Nyuma y'igitaramo haje kugaragazwa agahinda gakomeye ku mujyanama wa Tekno, yari yatewe no kutishyurwa n'abari bateguye iki gitaramo.

Runtown yakoze igitaramo abafana baba idorali, aza ku rubyiniro bake baje nabo bari guhekenya amenyo

Uyu muhanzi yaje mu  gitaramo cyiswe ‘The Runtown Experience Kigali’ cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 23 Nzeri 2017, muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.

Igitaramo cye yagihuriyemo n’abahanzi bakomeye barimo Sheebah uharawe mu Bugande ndetse n’Abanyarwanda barimo Bruce Melodie na Charly na Nina. Cyari   kimaze igihe kinini cyamamazwa, gusa abafana babaye ikibazo ndetse abahanzi bahitamo kuririmbira abahari.

Yageze mu gitaramo mu masaha ashyira saa sita, abantu bamwe batangiye kumuhekenyera amenyo kubera ko amasaha igitaramo cyari gutangiriraho atubahirijwe.

Gusa, Runtown we wabonaga aririmba ibintu yateguye kuko yari yazanye n’itsinda rimucurangira mu buryo bw’umwimerere.

Igitaramo cya Runtown cyakurikiwe n'umunabi ndetse havuka impaka ubwo umuyobozi wa iFactoy yari yamuzanye, yavugaga ko aba-Djs bo mu Rwanda bavuga ibyo yise 'umwanda' kandi baturuka mu gahugu karimo abaturage bake, yongeye kuvuga ko aba ba-Djs badakora kinyamwuga maze inkundura ivuka ubwo ku mbuga nkoranyambaga.

Ikitazibagirana kandi ni ukuntu abahanzi bamwe bambuwe amafaranga bikabaviramo kutaririmba kandi bari bari bamaze igihe bateguza Abanyarwanda ko bazabaririmbira.


Igitaramo cya Runtown cyakurikiwe n'intambara y'amagambo

N'ubwo havutse inkundura Runtown yari yishimiwe 

Yemi Alade yaje mu Rwanda mu gitaramo cyo gutangiza umwaka

Yemi Eberechi Alade[Yemi Alade] yaje mu Rwanda mu gitaramo cyabaye ku wa 01 Mutaramo 2018 yahuriyemo n’itsinda rya Sauti Sol.

Iki gitaramo cyari cyiswe ‘New year Countdown’ cyabaye guhera mu ijoro rya nyuma rya 2017 kugeza mu rukerera rwa tariki ya mbere ya 2018, cyabereye kuri Radisson Blu Hotel & Convention Centre i Kigali cyitabirwa n’abakunzi b’umuziki banabashije gukurikirana uko ibishashi by’ibyishimo byarashwe umwaka mushya utangira.

Yemi Alade yageze mu Rwanda  mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2017, bitandukanye n’abandi bahanzi bo muri Nigeria we yaririmbye yashize impumu ndetse nta n’umunaniro afite , yarishimiwe bikomeye mu ndirimbo ze zakunzwe n’izari zigezweho icyo gihe.

Davido yaje mu Rwanda ajya ku rubyiniro adandabirana[…] anahasiga inkuru zo gukururana n’abakobwa bayoboye abandi mu kurangamirwa kuri Instagram

Mu bahanzi bakomeye muri Nigeria baje mu Rwanda, Davido niwe uheruka, yaje mu Rwanda mu gitaramo cyabaye ku wa 03 Werurwe 2018, mu ruhererekane rw’ibitaramo ari gukorara mu bihugu bitandukanye ku isi yise ’30 billion tour’.

Muri iki gitaramo cye yaje ku rubyiniro mu buryo butangaje agwirirana gusa aza kubigaragaza nk’umupango bari bateguye, yakoze igitaramo mu mbeho y’ubutita cyane ko hari hiriwe imvura y’amahindu yanatumye bamwe batitabira abantu bakaba bake ugereranije n’izina afite.

Yaje mu masaha akuze kuko yageze imbere y’abafana saa sita na 35 akahava mu masaha ashyira saa munani, Ava  ku rubyiniro yabaye indwanirwa, abakobwa bakozanyaho gato bashaka gutahana nawe,Kate Bashabe aba ariwe utaha mu modoka ye.

Ku munsi wakuriyeho yaje kugaragaza amarangamutima adasanzwe ku munyamideli uzwi cyane kuri Instagram ‘Shaddyboo’ ndetse anahita ajya mu mubare w’abamukurikira nyuma yo gukunda  amafoto ye atandukanye yashyize kuri urwo rubuga.

Yasize inkuru y’uko yirahiye umuhanzi Jay Polly bahuriye mu gitaramo yaherukaga gukorera I Kigali ndetse yanamuhamagaye ku rubyiniro, banapanga gukorana indirimbo izajya hanze mu minsi iri imbere.

Abahanzi benshi bakomeye bo muri Nigeria bamaze kuza mu Rwanda, Wizkid yaje muri 2016 nawe aza kwishimirwa n’ubwo yatengushywe n’ibyuma. Icyo ibi bitaramo b

09/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
King
Infact this is the best Entertainment online news provider in Rwanda, keep it up
Sponsored Content