Karekezi yahishuye ubugambanyi yakorewe na Perezida wa Rayon Sports watumye ayivamo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Karekezi yahishuye ubugambanyi yakorewe na Perezida wa Rayon Sports watumye ayivamo

Karekezi yahishuye ubugambanyi yakorewe na Perezida wa Rayon Sports watumye ayivamo

 Karekezi Olivier wahoze ari umutoza wa Rayon Sports yasobanuye inzira itoroshye yanyuzemo ndetse n’akagambane yagiye agirwa na Perezida w'iyi kipe  Paul Muvunyi harimo kugetegera amakipe agiye gukina na Rayon Sports ngo abatsinde.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Karekezi Olivier yemejwe nk’umutoza mu kuru wa Rayon Sports ariko akaba yaraje hari igice kimwe kimushyigikiye kirimo Gacinya Chance Denis wari perezida w’iyo kipe ndetse wanagize uruhare mukumuzana, Olivier Gakwaya wari umunyamabanga, gusa hakaba hari n’ikindi gice kitamwemeraga kiyobowe na Paul Muvunyi waje no gutorerwa kuyobora kuyobora iyi kipe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 Karekezi  yagiye agaruka ku buryo yagiye acibwa intege ndetse akanerekwa ko adakenewe muri iyi kipe ya Rayon Sports.

Nyuma y’amezi 4 ageze muri iyi kipe tariki ya 15 Ugushyingo 2017 yaje gufungwa na polisi y’igihugu ishami rishinzwe kugenza ibyaha aho perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yari yamureze kugambanira ikipe y'igihugu aha uretse Gacinya nta wundi munsuye muri Rayon Sports

Mu gihe cyose Olivier Karekezi yamamze afunzwe yavuze ko nta wundi muyobozi wa Rayon Sports wigeze amugeraho uretse Gacinya Dennis., mu gihe perezida Muvunyi Paul yagiye amushyiriye ibaruwa imumenyeshako amasezerano ye azaseswa,ibintu ashingiraho ko batamubaniye neza.

Yakomeje agira ati” Gacinya nka Visi President niwe wansuye nkifungwa... Ubanza hari ibindi kuko ntawundi wigeze ubikora. komite ya Rayon Sports ntiyambaniye... Kubona Paul Muvunyi azana ibaruwa ambwira ko mu minsi 5 tuzaba twasheshe amasezerano niba ntaragaruka kandi  n'iminsi igenwa idashize. Ubanza nawe abizi ko atambaniye. namaze iminsi 18 mu maboko y'ubugenzacyaha, ntawundi muyobozi wa Rayon Sports wangezeho nk'umukozi wayo... Navuyeyo nkomeza akazi n'abakinnyi. Nakomeje guhura n'ibibazo nkabona ubuyobozi busa nkaho bubishyigikiye mpitamo kureka ako kazi ngaruka Sweden.”

Karekezi Olivier yakomeje avuga ko  ukuntu uyu mugabo Paul Muvunyi atamushakaga ku buryo yageze n'aho yemerera abakinnyi ba Musanze FC  agahimbazamusyi  mu gihe batsinze Rayon Sports.

Yagize ati ”Mbere y'umukino wa Musanze twakiniye i Nyamirambo Paul Muvunyi yaraje atubwira(staff technique) ko yategeye Musanze ko nidutsinda abaha Prime. Twarikumwe na Captain Bakame arabizi. Abandi bari muri bus... Njye narumiwe biranambabaza Nyuma y'ibyo yazanye na Ivan Minnaert muri sitade. Kuri uyu mukino wa Musanze ni nabwo Perezida Paul Muvunyi yatubwiye ko nitudatsinda LLB na APR FC ibizakurikira tuzabyitega kuko nihatagwa umugabo hazagwa imbwa, byarantunguye, birantangaza ...”

Uyu mukino niwo Paul Muvunyi yategeye Musanze ngo batsinde Rayon SPorts, warangiye ari 3 bya Rayon Sports kuri 2 bya Musanze FC

Twagerageje kuvugana Bakame ariko ntibyadukundira kuko inshuro zose twamuhamagaye yatubwiraga ko ahuze, gusa umwe mu bakinnyi b’iyi kipe utifuje ko amazina ajya ahagaragara yabwiye Eachamps ko ibyo Paul Muvunyi yabivuze.

Yagize ati ”Ibyo yarabitubwiye, yaraje mu nama aratubwira ngo yadushyiriyeho twese na Musanze ubwo uri butsinde undi niwe uri butware prime(agahimbazamusyi).”

Karekezi Olivier yavuze ko kandi mbere y’umukino wa APR FC abakinnyi bari banze gukina kubera ibirarane by'agahimbazamuyi by’imikino ibiri bari batarahabwa maze Paul Muvunyi akaza kumuha sheke itazigamiye ya miliyoni 12 yagera kuri banki amafaranga akayabura.

Yagze ati” Nyuma yo kuva i Burundi twari dufite ibirarane 2 by'agahimbazamusyi. Abakinnyi bari banze gukina na APR FC ndabaganiriza mbwira na perezida Paul Muvunyi, yampaye sheki ya Miliyoni 12... Nyuma y’umukino nagiye kuri banki nsanga ayo mafaranga ntayariho.”

 Umukino warangiye ari 1 cya APR FC ku busa bwa Rayon Sports niwo wa nyuma Karekezi yatoje muri iyi kipe

Nyuma y’ibi bibazo byose yari amazemo iminsi, akanasanga nta mafaranga ari kuri sheki yahawe yahisemo guhita ajya gushaka itike y’indege maze mu ijoro ryom kuwa 26 Gashyantare 2018 ahita yisubirira muri Sweden aho umuryango we uherereye sheki akaba yarayisigiye umukozi w’ikipe ya Rayon Sports.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bubivugaho ku murongo wa telefoni tuvugana perezida w’iyi kipe Paul Muvunyi maze atubwira ko atwaye imodoka atavugira kuri telefoni, gusa yatwemereye ko nyuma twaza kumuvugisa ndetse aduha n’iminota ariko ntiyongeye kwitaba telefoni ye ngendanwa.

10/Mar/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(9)
Come
Unuyibizi ntakwiye guterana amagambo karekezi yakoze byiza miminsi mike yamaze muri rayon tursbimushimira.rnAriko kandi imikinire ye wabonaga ntaho irimo iraganisha ikipe ifite philosopie yayo yimikinire yumupira wo hasi uryohera abawureba.uwo rero muri rayon sport wari waramaze gutakara.rnEse ko atirukanywe yagendeye iki adasheshe amasezerano ye? Kuberako haribyo abina ananizeamo? Agahitamo gita equipe gusa namubwira pardon kubyamubayeho byose ntabwo twe abakubzi ba rayon byadushimishije yabaye natweubihe bya mage twarimo kandi yabivuyemo kigabo.rnNaho gusezerera umutoza ntibivuga gusenya equipe kuko na chealsea ntubizayibuza kurekura conte kandi yaratwaye champioanant ishize
Come
Unuyibizi ntakwiye guterana amagambo karekezi yakoze byiza miminsi mike yamaze muri rayon tursbimushimira.rnAriko kandi imikinire ye wabonaga ntaho irimo iraganisha ikipe ifite philosopie yayo yimikinire yumupira wo hasi uryohera abawureba.uwo rero muri rayon sport wari waramaze gutakara.rnEse ko atirukanywe yagendeye iki adasheshe amasezerano ye? Kuberako haribyo abina ananizeamo? Agahitamo gita equipe gusa namubwira pardon kubyamubayeho byose ntabwo twe abakubzi ba rayon byadushimishije yabaye natweubihe bya mage twarimo kandi yabivuyemo kigabo.rnNaho gusezerera umutoza ntibivuga gusenya equipe kuko na chealsea ntubizayibuza kurekura conte kandi yaratwaye champioanant ishize
Erick
Abanyarwanda koko twabaye ute, twakunze tukanaha agaciro abiwaqcdu koko! Karekezi we njye ntacyo nakunenga icyo warushoboye waragikoze ntacyo nashinja abakorera inda zabo
Hollah
Mbega ubugambanyi!
Hollah
Mbega ubugambanyi
Hollah
Mbega ubugambanyi
Eric
umuswa gusa azanyara ku kayiko mureke urabona ngo arasenya ikipe neza neza shaaa
Mutoni
Yavugiki se? n'amafutiye avuyanga ikipe gusa naho Karekezi yarayigejeje
Anita
Impamvu yanze kukuvugisha n'uko ntacyo yumva yavuga
Sponsored Content
Loading...