Ibiteye amatsiko kuri Siperansiya wo muri filime ya Seburikoko imaze kogera mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibiteye amatsiko kuri Siperansiya wo muri filime ya Seburikoko imaze kogera mu Rwanda

Ibiteye amatsiko kuri Siperansiya wo muri filime ya Seburikoko imaze kogera mu Rwanda

Siperansiya busanzwe yitwa Uwamahoro Antoinette, yamenyekanye cyane muri filime nyarwanda zitandukanye zirimo Serwakira, Giramata, Mukadata, intare y’ingore n’izindi. By’agahebuzo   aza kogera cyane mu ya Seburikoko ica kuri televiziyo y’u Rwanda, akenshi akina ari umugore w’amashagaga udapfa kuvugirwamo.

Uwamahoro Antoinette yavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1979, ariko kavukire y’ababyeyi be yitaruye cyane umurwa, cyane ko Se avuka i Rusizi mu Burengerazuba  naho nyina akavuka i  Gicumbi[Byumba] mu Majyaruguru.

Ntabwo yagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi cyane ko yarangije amashuri yisumbuye mu ndimi muri Ecole Islamique de Kigali[kwa Kadhafi] agahita acumbikira aho. Yahise ajya gukarishya ubwenge mu bijyanye no gutunganya amashusho atangira akorera abantu bafite ubukwe birangira agize igitekerezo cyo gukina no gutunganya filime.

Ni umugore ufite abana batatu barimo umukuru w’umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko, umuhungu w’imyaka 14 n’undi w’imyaka 12. Abana n’umugabo we ndetse avuga ko uburyo akinamo filime  nta kintu bihungabanya ku rugo rwabo.

Gukina filime byatangiye bite?

Mu kiganiro kihariye Siperansiya yagiranye na Eachamps yavuze ko yatangiye kwiyumvamo kuzaba umukinnyi ukomeye muri filime akiri umwana bitewe na bamwe mu bakinnyi yakundaga barimo commando  n’abandi.

Yatangiye gukandagiza ikirenge ku muryango umugeza ku  gukabya inzozi  ze mu 2000, abanza gufatanya na bagenzi be bashinga itsinda ryo gukina amakinamico  yitwaga Happiness Game Film.

Yaje kubihuza n’ubuhanga yari asanganywe bwo gutunganya amashusho[montage] atangira kujya afasha bagenzi be bo muri iryo tsinda banashyira hanze iya mbere bise ‘Umubyeyi Gito’.

Gukina ari umugore w’igitinyiro abikomora he ?

Antoinette Uwamahoro afite amazina menshi yakomoye kuri filime zatumye izina rye ryamamara, zirimo Intare y’Ingore akinamo ari umugore w’umunyamahane ukanga benshi mu bayireba ndetse no muri Seburikoko akina afite umugabo w’amanyanga n’amafuti ariko uyu mugabo we akamutinya kubera kugira  igitsure. Avuga ko akenshi ari ibintu byikora kuko ari ibintu ahitirwamo n’ababa banditse filime.

Yagize ati”Ni ukuvuga ngo biterwa n’ukuntu umwanditsi yanditse iyo  filime, arandika akavuga ati 'uriya yashobora ibi cyangwa ibi’ hanyuma tukabikina bakareba niba byakunda.”

Yavuze ko muri filime ava mu buzima busanzwe abamo ubundi agakurikiza icyo abanditsi bashaka ko akurikiza.

Ubu atunzwe na filime...

Siperansiya yavuze ko ugereranije n’uko mbere byari  bimeze yemeza ko hari ahantu hakomeye filime nyarwanda zimaze kugera ho kwishimirwa. Ubu ni umwanditsi akaba n’umukinnyi akaba ari byo bintu bimutunze.

Yagize ati”Urebye uko twatangiye ibi bintu ntabwo twari tuzi ko byagera aho bigeze ubungubu, ni ibintu bikomeye cyane. Ubu njye ndandika nkanakina kandi nibyo bimbeshejeho.”

Agira inama abashaka gukina filime

Yavuze ko abashaka gukina filime badakwiye kubizamo bashaka kwamamara ahubwo bakwiye kuzamo bafite intego yo gutanga ubutumwa no gukuza uyu umwuga utangiye gutera imbere mu Rwanda.

Yagize ati”Abana b’urubyiruko, abadamu bari muri uyu mwuga wo gukina filime, n’abandi bose bashaka kubijyamo ni uko bakwitinyuka, ikindi sinema ntabwo ijyamo ibirara[…]  ijyamo umuntu utekereza kuko  byose ni ukubyiga burya no gukina barabikwigisha ntabwo wapfa kubijyamo utabizi kandi noneho niyo nzira yo kunyuzamo ubutumwa bwinshi mu buryo bwihuse.”

Yongeye ati ”Abashaka kubijyamo ngo bamamare ntabwo ari uko, umusitari udafite indangagaciro z’umunyarwanda nta kintu uba uri cyo.”

    Siperansiya ni umwe mu bakinnyi b'imena muri Seburikoko

   Akunda gukina ari umugore w'amashagaga

    Filime zimwe yagiye akinamo zagiye zegukana ibihembo

 

10/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
100diki nshizirungu
Nakomerezaho kandi agire ishaka ryokubyigisha nabandi
Sponsored Content
Loading...