Umuhanzi mushya witwa Villain agiye gushyira hanze mixtape ifite umwihariko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umuhanzi mushya witwa Villain agiye gushyira hanze mixtape ifite umwihariko

Umuhanzi mushya witwa Villain agiye gushyira hanze mixtape ifite umwihariko

Uko iminsi igenda ishira niko umuziki nyarwanda ujyenda utera imbere, cyane mu njyana ya hiphop aho amaraso mashya agenda yigaragaza. Umusore mushya witwa Jean d'amour Nsabimana [Villain] azanye utundi dushya muri hip hop.

Uyu musore ari gukora iyo bwabaga abifashijwe n’inzu Coffe Sound music iherereye Kicukiro. Ni umuraperi uri gukora mixtape azashyira hanze iriho  indirimbo ziganjemo ururimi rw’icyongereza.

Aganira na Eachamps yavuze ko ari gukora cyane kubera ko azi ko Hip hop ikundwa na benshi kugira ngo arebe uko mu muziki byifashe ndetse anatangirane ingufu zidasanzwe.

Yagize ati “hip hop koko ni imwe mu njyana zikundwa na benshi bigatuma natwe abayikora dushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu rwego rwo gukora ibyiza no gushimisha abo dukorera, nkaba narahisemo gukora mixtape yanjye ya mbere ‘Self Teaching’ nk’itangiriro ryiza ndetse n’umwitozo mwiza kuko gahunda mfite mu muziki ari ngari cyane ariko byose bigomba kugira aho bihera”.

Yongeye ati”  kuri mixtape yanjye mvuga byinshi kuri njye, ubuzima bwanjye, amateka yanjye, ukuri kuri kuri iyi  mixtape ni uko byinshi biriho bivuga kuri njye. ibyo nagiye nyuramo ibyiza n’ibibi, icyo nungutse n'icyo nahombye , n’isomo kuri njye ndetse nicyo nahisemo kwiyigisha ku giti cyanjye.”

Uyu musore yavuze ko iyi mixtape  igizwe n’indirimbo 12, ziri mundimi 2 ikinyarwanda n’icyongereza.

Zimwe mu ndirimbo zizabonekaho harimo nka; ‘Lolita’ , ‘Since birth ‘, ‘Bussiness’  , ‘Intuition’  , ‘Stereotype’ , ‘Villain (himself)’,  n’izindi yagiye afatanya n’abandi nka ‘Like me’ yakoranye n’uwitwa  19 Soundz, ndetse na history yafatanije na Ell Kojo ivuga ku mateka yabo ya kera aho bavuye n'aho bageze ubu.

Yavuze kandi ko hazaba hariho zimwe muri freestyle zigera  kuri 5 ndetse n’utundi dushya duhishiwe abazigezwaho.

Gahunda yindi Villain afite ni uko indirimbo ze  hafi ya zose ziri kuri ‘Self Teaching mixtape’ zigomba kuba zifite amashusho, bitandukanye n’abandi bakora rap usanga badakunda gukora amashusho y’ibihangano byabo.

Uyu musore yemeza kandi ko buri wese iyi mixtape igomba kumugeraho haba mu buryo bwo kuyikura kuri internet cyangwa guhabwa CD  mu ntoki bizakorwa n’uyu muhanzi ufite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose.

Yongeraho ko nyuma ya promotion yayo no kuyitanga hose, umwaka utaha yahita atangira gukora kuri alubumu ye ya mbere nayo izajya hanze bitarambiranye. Iyi mixtape iri gukorwa na producer Kina Beat muri studio ya Coffee Sound Music. Indirimbo zose ziriho zararangiye mu buryo bw'amajwi igisigaye ni ugutunganya amashusho kandi nabyo bikaba birimbanije.

   Umuraperi Villain

 Kanda hano ubashe kureba indirimbo stereotype iri kuri mixtape 'Self teaching'

Tags

10/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
nigajey
big up bro villain in india we support you
Assouman
COurage mon pettit
Nshimetheo
Turakwemera villain,rn stereotype irabikora xn!
enzoguerre
urayoka komereza stereotype
Hirwa Albert 3 months ago
walllap bro umsaza yaakoze umuti kbxa #gusa turaburanye 44
Amani ndungutse
go go go villain tukurinyuma
socrates 3 months ago
villain keep it up
Sponsored Content