Ubuhinde: Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga y'Ihuriro ry'Ibihugu Bikungahaye ku Mirasire y'Izuba | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ubuhinde: Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga y'Ihuriro ry'Ibihugu Bikungahaye ku Mirasire y'Izuba

Ubuhinde: Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga y'Ihuriro ry'Ibihugu Bikungahaye ku Mirasire y'Izuba

Perezida Kagame ari i New Delhi mu Buhinde aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y'Ihuriro ry'Ibihugu Bikungahaye ku Mirasire y'Izuba, akaba yagejeje ijambo  ku bitabiriye iyi nama.

Perezida Kagame yavuzeko gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ari kimwe mu bisubizo byo kurinda ihindagurika ry’ikirere

Yagize ati “Ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ntabwo zirengera ibidukikije gusa, zirengera abantu no kubaho kwabo”

Perezida Kagame yabwiye abari muri iyo nama ko mu Rwanda hari uruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati (MW) 8,5 mu karere ka Rwamagana, rukaba rufasha abaturage batuye mu karere k’iburasirazuba kubona ingufu zikomoka ku mashanyarazi. 

Iyi nama yateguwe n'u Buhinde bufatanyije n'u Bufaransa ihuje ibihugu bigera ku 121 bikungahaye ku ngufu zituruka ku mirasire y'Izuba. Ibi bihugu bikaba bifatanyije mu gushakira hamwe uburyo ikoranabuhanga rishingiye ku mirasire y'Izuba ryakwirakwiza. 

Iyi nama y'umunsi umwe yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Leta bagera kuri 20 baturutse muri Afurika no mu birwa bitandukanye ku Isi.

Perezida Kagame azanitabira kandi isangira ryateguwe na Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde Narendra Modi, anagirane ibiganiro n'uyu Mukuru w'Igihugu.

Perezida Kagame akaba kandi yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Abakuru b'ibihugu na za Leta bitabiriye iyi nama

Perezida kagame yahuye na Emmanuel Macron w'Ubufaransa

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde

Perezida Kagame yaganiriye na perezida wa Guinea Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo 

11/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content