Knowless yagarutse ku ifoto igaragaza ubwambure bw'umukobwa yamwitiriwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Knowless yagarutse ku ifoto igaragaza ubwambure bw'umukobwa yamwitiriwe

Knowless yagarutse ku ifoto igaragaza ubwambure bw'umukobwa yamwitiriwe

Umuhanzikazi Buteera Knwoless yavuze ko iyo agira ububasha yari gusiba mu mitwe y’abana bose ifoto yigeze gusakara igaragaza umukobwa wambaye ubusa yashyizweho umutwe w’uyu muhanzikazi hifashishijwe ikoranabuhanga rya Photoshop.

Mu mwaka wa 2012 nibwo hasakaye ifoto y’umukobwa wari wambaye ubusa buriri,umutwe we byagaragaraga ko ari uw’umuhanzikazi Butera Knowless.

Knowless yaje kwamamaganira kure iyi foto ndetse avuga ko hari umuntu washatse kumwandagaza agakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Photoshop, aho yafashe umutwe we akutereka ku gihimba cy’undi muntu wambaye ubusa.

Mu kiganiro cyitwa KT Idols, Knowless yabajijwe ikintu yumva cyamubayeho mu buzima bwe nk’umuhanzikazi ku buryo yumva bishobotse yagisiba mu mitwe y’abantu bakabyibagirwa.

Knwoless yabanje kujijinganya avuga ko ntacyo yibuka, ariko nyuma ahita yibuka ifoto y’umukobwa wambaye ubusa yigeze guhindurwa benshi bagatekereza ko ari we.

Yagize ati “ hari ifoto yanjye bigeze gufata bakuraho umutwe, bashyira ku gihimba cya ba bantu bakina filime z’urukozasoni, icyo gihe umuntu utari uzi photoshop yaravuze ati ‘nimundebere noneho’. Kuri icyo gihe umuntu wagikoze yakoze nabi, kuko hari amfatiragaho urugero, bakiri na bato bashobora kubona ibyo bintu by’urukozasoni. Ntabyo nicuza kuko nta ruhare nabigizemo ariko nyine numva nk’abana bafashe ayo mafoto usibye ko ubu bakuze bazi photoshop icyo ari cyo ariko icyo gihe nari kubibasibamo.”

Uretse n’iyi foto yari impimbano, hakunze gushyirwa hanze amafoto atandukanye ya Knowless mu bihe bya kera agikundana n’umuhanzi Safi Madiba, bari kwishimisha mu buryo butandukanye, gusa yo avuga ko atajya abyicuza kuko bimwibutsa aho yavuye kandi byari igihe cyabyo.

Kuri ubu Knwoless yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa Darling  yakoranye n’umunyatanzaniya Ben Pol.

Tags

11/Mar/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...