Kacyiru: Abitabiriye Miss Rwanda 2018 batanze ibiganiro mu Nteko Rusange y'Urubyiruko (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kacyiru: Abitabiriye Miss Rwanda 2018 batanze ibiganiro mu Nteko Rusange y'Urubyiruko (Amafoto)

Kacyiru:  Abitabiriye Miss Rwanda 2018 batanze ibiganiro mu Nteko Rusange y'Urubyiruko (Amafoto)

Bamwe mu bakobwa 10 bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, bitabiriye Inteko Rusange y’Urubyiruko rwo mu Murenge wa kacyiru mu Karere ka Gasabo ndetse banatanga ibiganiro.

Iyi Nteko Rusange y’Urubyiruko rwo mu Murenge wa kacyiru yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, yitabirwa n’urubyiruko rwo muri uyu murenge n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Iyi Nteko Rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Urubyiruko mu Kubaka u rwanda Twifuza.” Hagatangiwemo ibiganiro bigamije kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe mu bangavu.

Ibi biganiro byagizwemo uruhare na bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Uwase Ndahiro Liliane wabaye Miss Congeniarity na Irebe Natacha Ursule wabaye Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Uwase Ndahiro Liliane uvuka muri uyu Murenge yatanze ikiganiro kivuga ku kurwanya inda zitateguwe mu bangavu, anavuga ko ku mushinga we wo gushishikariza urubyiruko gufata inshingano bakiri bato kugira ngo bazavemo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Mugenzi we Irebe Natacha Ursule we yatanze ikiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Abandi bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bari bitabiriye  iyi Nteko Rusange harimo Igisonga cya mbere Umunyana Shanitah, Miss Popularity Umutoniwase Anastasie, Nzakorerimana Gloria, Mushambokazi Jordan, Umutoni Paula Uwonkunda Belinda, na Uwineza Solange .

Uwase Ndahiro Liliane watumiye bagenzi be  yabwiye Eachamps ko yabikoze mu rwego rwo gufashanya no guhaha ubunararibonye buzabafasha mu kwesa imihigo biyemeje.

Yagize ati “ nk’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda tuba dufite imishinga itandukanye, hari n’abafite imishinga ijyanye n’insanganyamatsiko yari twagenderagaho, nabatumiye kugira ngo dufatanye.”

N’ubwo abakobwa 10 ari bitabiriye iyi Nteko Rusange, Uwase Ndahiro Liliane ngo yari yatumiye abo bari kumwe bose 20, gusa ntibabashije kuhagera kubera impamvu zitabaturutseho.

Muri uyu mwaka wa 2018 abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bahigiye imihigo mu kivunge, hakaba hazatoranywa imishinga ibiri yihutirwa ari nayo izakurikiranwa nya Nyampinga n’ibisonga bye bibiri, gusa n’abandi bafite imishinga yabo ntibabujijwe kuyishyira mu bikorwa.

Irebe Natacha atanga ikiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge

Uwase Ndahiro Natacha atanga ikiganiro

Mushambokazi Jordan

Nzakorerimana Gloria

Umutoniwase Anastasie

Uwineza Solange

Umunyana Shanitah

11/Mar/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Hassan
KBS byari byiza kandi ba nyampinga Bach bakomerezaho bajye begera urubyiruko
MULIGO Theogene
We appreciate so much guys for the great pertnership between National Youth Council Kacyiru sector and Miss team from Miss Rwanda 2018. headed by UWASE NDAHIRO Lilian Where she leaves at Kacyiru, Miss 1st Runner up and Second Runner up for their attendance on our Invitation and all team around them from Miss Rwanda 2018.rnMay the Lord God bless you.
Sponsored Content