Icyo Kate Bashabe na Shaddy Boo bavuga nyuma y’inkuru zibashinja kuryamana na Davido | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo Kate Bashabe na Shaddy Boo bavuga nyuma y’inkuru zibashinja kuryamana na Davido

Icyo Kate Bashabe na Shaddy Boo bavuga nyuma y’inkuru zibashinja kuryamana  na Davido

David Adeleke Adedeji uzwi nka Davido aherutse gukorera igitaramo mu Rwanda, gikurikirwa n’inkuru zavugaga ko yasize aryamanye n’abakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga, Shaddy Boo na Kate Bashabe ariko aba bakobwa bose babyamaganiye kure.

Davido yakoreye igitaramo i Kigali kuwa 03 Werurwe 2018, mu bitaramo arimo byo kuzenguruka Afurika mu cyo yise ‘30Billion Tour’.

Igitaramo cye cyitabiriwe na benshi mu bakibyiruka n’ubwo hari habanje kugwa imvura ikanga guhita bamwe bakakizamo banyanyirwa. Yashimishije benshi cyane yerekana ko ari umuhanzi ukunzwe kandi ugezweho.

Kirangiye hafashwe Video uwitwa Kate Bashabe ari kurwanira kujya mu modoka yari agiye gutahamo ndetse aza kuyinjiramo kubwa burembe binavugwa ko bagiranye ibihe byiza muri iryo joro.

Bukeye bwaho hadutse  inkuru ya Shaddy Boo wari wamaze kujya mu mubare w’abantu uyu muhanzi w’icyamamare akurikira ku rubuga rwa Instagram ndetse akajagajaga amafoto hafi ya yose iyo akunze agakanda like. Uyu nawe byavuzwe ko bashobora kuba bararyamanye.

Kate Bashabe na Shaddy Boo mu kiganiro bagiranye na KT Idols bavuze ko abantu babashyizeho inkuru nyamara uretse ibyo byose nta gihamya ihari igaragaza bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Kate Bashabe ku ruhande rwe yavuze ko abanditse inkuru zacicikanye zivuga ko yasambanye na Davido barengereye.

Yagize ati”Ndumva ari uburenganzira bwabo kwandika inkuru ariko nanone si byiza gukabya cyane, yego ushobora kuba wabonanye umuntu n’undi ukavuga uti’ibi n’ibi’ ariko ntabwo ushobora kubyemeza kuko uba utazi ibyakurikiye ntabyo uba uzi . Imitwe y’inkuru niyo iba ibabaje urebye, kuvuga ngo umuntu yasambanye n’undi […] ijambo nk’iryo ni ukurengera.”

Uyu mukobwa yabajijwe ibihe byiza ashobora kuba yaragiranye na Davido aratsemba avuga ko nta kidasanzwe.

Yavuze ko kugira ngo ajyanye na Davido byatewe n’uko ariwe wari wateguye igitaramo cya cy'umwihariko[private party] cyabaye nyuma y’icyo Davido yari amaze gukorera muri parikingi ya sitade Amahoro, bagatumira n’abandi bantu b’inshuti ariko bake. Uyu mukobwa yemeje ko asanzwe aziranye na Davido ariko hakaba nta kindi kintu kiri hagati yabo ndetse ubwo Davido yari ari i Kigali bakaba barahujwe na bizinesi nta kindi.

Ku ruhande rwa Shaddy Boo we abajijwe niba yararyamanye na Davido yabanje akubita agatwenge, avuga ko nta bintu byinshi yavuga.

Aseka ati”Ubu se n’iki nabivugaho ? usibye ko njyewe mba ntabyitayeho ndetse nta n’ubwo nabisoma kuko nziko itangazamakuru ryandika ibibi gusa.”

Abajijwe niba yaba yararanye na Davido yanze kwemera cyangwa ngo ahakane ahubwo avuga baba bashatse kumwinjirira cyane mu buzima.

Ati”Umva! ahongaho waba unyinjiriye mu buzima cyane ntacyo nabivugaho ariko ibintu byose baba bavuga nibyo bihimbira kugenda nkasabana  nawe ntabwo biba  bivuze ko ari ukuryamana nawe, sinzi niba mu kabyiniro ariho barara ni ikibazo.”

Ku kijyanye no kuba uyu muhanzi yaramukurikiye akagera aho kujya mu mafoto ye kuva kuya mbere kugera kuya nyuma avuga ko bari bari kwerekana amafoto.

Ati”Njye ndamwikundira nk’umufana nk’abandi bose, niba twari turi mu kabyiniro tukavugana tukerekana abana bacu , kuba yarakanze like ku mafoto yanjye ni ikintu cyoroshye nk’uko  undi wese yayishimira akayakunda ndumva nta kintu kidasanzwe kirimo.”

Shaddy Boo yanze kuvuga ukuntu yahuye na Davido n’icyamumugejejeho.

Yavuze ko gukunda guhura n’ibyamamare biba byaje mu Rwanda ari uko  ari umuntu ukurikirwa cyane kuri Instagram  ndetse abantu benshi bakaba baza mu Rwanda bamuzi. Ati “Iyo uzwi uba uzwi nabo ubwabo baba banzi ntabwo ari njyewe uba ubazi.”

     Davido na Shaddy Boo bifotoje bari kumwe

   Kate Bashabe yavuze ko yahuye na Davido kubera bizinesi

12/Mar/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...