Abahanzi biga mu Ishuri ry'Umuziki i Muhanga bashyiriweho itegeko bagomba kwitondera | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abahanzi biga mu Ishuri ry'Umuziki i Muhanga bashyiriweho itegeko bagomba kwitondera

Abahanzi biga mu Ishuri ry'Umuziki  i Muhanga bashyiriweho itegeko bagomba kwitondera

Abahanzi batandukanye bari kwiga mu ishuri ry’umuziki ry'i Muhanga , basabwe kureka kujya bashyira hanze indirimbo mu gihe cy’amasomo.

Iri shuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo mu ntangiro za 2018 rikimukira i Muhanga ubu ryigamo abahanzi batandukanye banafite izina mu Rwanda barimo Danny  Nanone, Derek wo itsinda rya Active, itsinda rya Yemba Voice n’abandi benshi batandukanye.

Itegeko ryashyizweho n’ubuyobozi bw’iri shuri rivuga ko nta muhanzi wemerewe gushyira hanze indirimbo kuko akenshi aba banyeshuri baba badafite umwanya uhagije wo gukurikirana iyo ndirimbo yasohowe no kuyikorera imenyekanisha.

Umuyobozi w’iri shuri Murigande Jaques uzwi nka Mighty Popo , yabwiye Eachamps ko bashyizeho iri tegeko kubera ko umunyeshuri aba yagiye kwiga akaba ari na byo aba agomba gushyiraho umutima kuruta kuba yajya ashyira hanze indirimbo ndetse akajya no kuzikurikirana azikorera imenyakanisha.

Yagize ati ”Umuhanzi ashyira hanze indirimbo ariko abifitiye umwanya wo kubimenyakanisha, usohoye indirimbo ntubone umwanya wo kuyimenyekanisha byaba bimaze iki ? Icyo nicyo twanze nk’ishuri, usohoye indirimbo ufite umwanya wo kuyimenyekanisha yisohore rwose […] niba waje hano iminsi yose , umwanya wo gukurikirana ibihangano uzawukura he ?  ni muri ubwo buryo.”

Yavuze ko nka Derek aramutse abonye umwanya akajya muri studio akaririmba ariko mu gihe cy’amasomo akaboneka ndetse akareka bagenzi be baririmbana bakajya kumenyekanisha iyo ndirimbo nta kibazo. Yongeye kuvuga ko undi muhanzi waba wiga hariya ariko afite abashinzwe kureberera inyungu ze[management] yakomeza agakora umuziki ariko icy’ingenzi ntabure ku ishuri.

Yongeye ati” Abahanzi bashobora kuba biga hano babona umwanya wo kwiga no gukurikirana ibihangano byabo nta kibazo. Twabikoze kugira ngo umunyeshuri abone umwanya wo kwiga gusa nta kindi.”

Yavuze ko umunyeshuri ushobora kuzabura mu ishuri bikamenyekana ko yari yagiye mu bikorwa bya muzika atabisabiye uburenganzira, azafatirwa ingamba hakurikijwe amabwiriza y’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi.

Yagize ati”Umwana wabuze mu ishuri umuntu areba impamvu yasohotse kandi na none nta munyeshuri upfa kujya hanze adafite impamvu kuko ntitubima umwanya wo gusohoka, sinzi niba mwarasomye ibaruwa yavuye muri minisiteri y’uburezi [MINEDUC],  twe dukurikiza  amabwiriza n’amategeko ya MINEDUC.”

Mighty Popo yabwiye Eachamps ko bafite umushinga  yo gutangiza gahunda yo kwiga igihe gito[kuva ku kwezi kumwe,  atatu, atandatu n’umwaka] muri iri shuri, kuko hari bamwe batabona umwanya wo kwiga imyaka itatu baba ku ishuri.

 Gusa ngo hazabanza gutangwa isuzumabumenyi barebe igihe umuntu agomba kwiga bitewe n’ubumenya bamusanganye mu muziki. Iyi gahunda izatangira mu mpera za Mata 2018 nibaba babonye abashaka kwiga.

Abayobozi b’Ishuri rya Muzika ry'i Muhanga  barabyinira ku rukoma kubera ko babonye ahantu hagutse abanyeshuri bigira kuko ku Nyundo bari bafite amashuri mbarwa, bikaba byaratumaga rimwe na rimwe bigira munsi y’igiti. Bashima kandi umusaruro wabamaze gusoza amasomo muri iri shuri kuko babona hari umusaruro ukomeye byatanze.

Umwaka ushize abanyeshuri 29 barangije amasomo y’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo[ryimuriwe i Muhanga], bize mu buryo bwa kinyamwuga ibijyanye na wo byose byatuma bawukora ku rwego mpuzamahanga.

   Mighty Popo  washinze ishuri ry'umuziki akaba ari nawe muyobozi waryo

   Yemba Voice iri mu bahanzi biga umuziki i Muhanga

12/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Habibu dreck
ese akabazo ngewe mfite,ndangije kwiga secondair kandi nkunda umuziki ibi bikomeye none nigute nabasha kwiga ahongaho?byongeye sinigeze kuba naba umuhanzi?arko nkunda gukurikirana ibi byabahanzi ndetse n'aba Dj? mwangira iyihe nama
Kahlim 6 months ago
Buri mwaka batoranya abahanzi bajya kwiga hariya wowe uzakurikirane uzamenya uko bimeze maze ukabye inzozi zawe
Sponsored Content
Loading...