Areruya Joseph yamaze gutandukana na Dimension Data | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Areruya Joseph yamaze gutandukana na Dimension Data

Areruya Joseph yamaze gutandukana na Dimension Data

Umunyarwanda ukina umukino w'amagare nk'uwabigize umwuga wakiniraga ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y'Epfo yamaze gutandukana nayo  aho yamaze gusinyira ikipe ya Delko MP KTM yo mu Bufaransa.

Mu ijoro ryo kuwa 6 Werurwe 2018 nibwo Areruya Joseph na mugenzi we bakinana muri iyi kipe Mugisha Samuel bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Butaliyani aho iyi kipe yitoreza, Areruya akaba yari yabwiye Eachamps ko iyi kipe imwifuza ndetse ko hari n'ibiganiro birimo gukorwa.

Kuri uyu wa 11 Werurwe 2018 nibwo inkuru yamenyekanye ko uyu musore yamaze gusinyira Delko MP KTM yo mu Bufaransa akaba yatandukanye na Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y'Epfo yasizemo Mugisha Samuel.

Mu ntangiriro za 2017 nibwo Areruya Joseph yerekeje muri Dimension Data for Qhubeka bitewe n'uburyo yari yitwaye muri Tour du Rwanda. Kwitwara neza muri iyi kipe akegukana agace muri Giro d'Italia, akegukana Tour du Rwanda 2017, kuba yaratwaye La Tropicale Amissa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018 ari kumwe na Team Rwanda nibyo byatumye iyi kipe imubenguka ndetse ikaba inamwegukanye.

Delko-Marseille Province KTM ni kipe yashinzwe mu 1974 kaba ari ikipe y’abakinnyi babigize umwuga ndetse yemewe n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi. Ikaba muri 2007 ari yo yegukanye shampiyona y’u Bufaransa.

12/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...