Karekezi ugifatwa nk'umutoza mukuru wa Rayon Sports ashobora kuyishyura miliyoni zisaga 15 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Karekezi ugifatwa nk'umutoza mukuru wa Rayon Sports ashobora kuyishyura miliyoni zisaga 15

Karekezi ugifatwa nk'umutoza mukuru wa Rayon Sports ashobora kuyishyura miliyoni zisaga 15

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bugifata Karekezi Olivier nk'umutoza mukuru w'iyi kipe buratangaza ko yishe amasezerano bafitanye ku buryo bushobora kumurega akishyura amafaranga ibihumbi 20 by'amadorari angana na miliyoni 16 n'ibihumbi 700 by'amafaranga y'u Rwanda.

Karekezi Olivier yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports muri Nyakanaga 2017 akaba yarasezeye abakinnyi ko atandukanye nabo tariki ya 27 Gashyantare 2018.

Gusezerera kwa Karekezi Olivier avuga ko n'ubundi yakoraga nta masezerano kuko yari yaramaze guhagarikwa akiri muri gereza ikindi hakiyongeraho no kuba ubuyobozi bw'iyi kipe bwaramunanizaga.

Mu kiganiro n'itangazamakuru umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports, Bernard bakunze kwita King avuga ko Karekezi agifatwa nk'umutoza wa Rayon Sports ko bamwandikiye ibaruwa isaba ibisobanuro akayisubiza ubu bakaba bashaka kumwandikira iya nyuma bakabona gufata icyemezo.

Yagize ati "Ibaruwa twamwandikiye yarayisubije ngira ngo namwe mwarayibonye avuga ko we asezeye akazi, twebwe twari twamwandikiye tumusaba ibisobanuro kuko yataye akazi ubwo rero tugiye kumwandikira tumusaba ibisobanuro bwa nyuma ubundi turebe niba twamusezerera nk'uko amategeko abiteganya."

Ku kuba Karekezi Olivier avuga ko yarasezerewe akiri muri gereza , Umunyamabanga wa Rayon Sport yabihakanye  avuga ko bari bamuhagaritse by'agateganyo.

Yagize ati"tugomba gutandukanya ibintu 2 hari uguhagarikwa no gusesa amasezerano ibaruwa afite ni imuhagarika by'agateganyo ari nayo ibanziriza gusesa amasezerano, n'ikimenyimenyi yavuye muri gereza araza akomeza akazi aratoza ndetse aranahembwa n'ubwo avuga ko atahembwe, ni nayo mpamvu twamwandikiye tumusaba ibisobanuro by'impamvu yataye akazi atabitumenyesheje."

Bernard kandi avuga ko bari bamubereye imfura bagira bimwe birengagiza biri mu masezerano bafitanye bijyanye n'ubwishyu bashobora kwishyurwa bitewe n'uwishe amasezerano ariko ngo nabyo baracyabitekerezaho ku buryo bibaye ngombwa nabyo byakorwa bitewe n'ubusobanuro bwa nyuma buzatangwa naho ngo Karekezi kurega ni uburenganzira bwe.

Yagize ati"Ahubwo twari twamubereye n'imfura cyane kuko amasezerano dufitanye avuga ko umwe iyo arangije amasezerano atubahirije amategeko yagombaga kutwishyura ibihumbi 20 by'amadorari twari twabyihoreye ariko ariko biracyari mu nzira ni nayo mpamvu tuzamusaba ibisobanuro bya nyuma ni byanga tumusabe gukurikiza ibiri mu mategeko, naho ibyo kujya kuturega byo ni uburenganzira bwe."

Umunyamabanga wa Rayon Sports kandi  yahakanye ko batamuzaniyeho undi mutoza kuko Minnaert yaje ari uko Karekezi yamaze guta ikipe bagasanga itabaho yonyine, ikindi kandi akaba ataranasinya nk'umutoza mukuru wa Rayon Sports.

Mu mezi agera kuri 7 yaramaze muri Rayon Sports akaba yarayihesheje ibikombe 4 harimo igikombe cy'Agaciro, Super Cup, Fezabet Cup n'igikombe Cy'Intwari.

12/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content