Safi yahishuye ibitari bizwi ku mubano we Humble Jizzo wafatwaga nk'inshuti ye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi yahishuye ibitari bizwi ku mubano we Humble Jizzo wafatwaga nk'inshuti ye

Safi yahishuye ibitari bizwi ku mubano we Humble Jizzo wafatwaga nk'inshuti ye

Bwa mbere Safi Madiba yahishuye ko n’ubwo abantu benshi bari baziko Humble Jizzo baririmbanaga muri Urban Boys bari inshuti zikomeye, bitari byo kuko nawe bahuzwaga n’akazi gusa.

Mu Kwezi k’Ugushyingo 2017 nibwo Safi Madiba waririmbaga mu itsinda rya Urban Boys yatandukanye na ryo nyuma y’imyaka 10 yose bari bamaranye.

Ni inkuru yatunguye abantu benshi ndetse bamwe ntibabyiyumvishaga ukuntu Safi wafatwaga nk’inkingi ya mwamba dore ko ari nawe waririmbaga igice kinini yafata icyemezo nk’icyo.

Amakuru yari azwi ni uko Safi atajya imbizi na Nizzo Kaboss baririmbanaga ndetse ko bajyaga bajya no mu mitsi, inzigo bakenyereyeho kirekire nk’uko byumvikanye mu buhamya bw’ababanye nabo bakiri i Butare kugeza ubwo baje mu mujyi wa Kigali.

Abantu benshi bari baziko Humble Jizzo ari umuvandimwe w’aba basore bose ndetse akaba inshuti yabo yombi, dore ko ari nawe watashye ubukwe bwa Safi, mu gihe Nizzo yari yibereye mu kabari asangira n’izindi ncuti ze (ngo ntiyari yatumiwe).

Mu Kiganiro Samedi Detente cyo kuri Radio Rwanda, Safi yabajijwe niba yarabashije gushimira Humble Jizzo  nyuma yo kubyara umwana w’umukobwa, ahita asubiza ko ntabyo yakoze kuko batajya bavugana, ngo amakuru ye ayumva mu bitangazamakuru.

 Safi Madiba yahise ahishura bwa mbere ko burya na Humble Jizzo  nawe ubucuti bwabo byari urwiyerurutso bitandukanye n’uko abantu benshi bari babizi ndetse babivugaga.

Yagize ati “ Ni ibyavugwaga, si ibyari bihari. Ijambo ‘ibyavugwaga’ rigomba kuvaho kuko njyewe ni jye uvuga ibintu uko byagenze, Humble yakubwira, undi yakubwira, njye ibyo ndi kuvuga apana ibyavugwaga kuko abantu bavuga ibyo batazi.”

Safi yavuze ko nta bucuti bwihariye yagiranaga na Humble Jizzo dore ko n’ubutumwa bohererezanyaga kuri telefone bwabaga ari ubuvuga ku itsinda ryabo nta kindi cyo mu buzima busanzwe cyari kirenzeho.

Yagize ati “chat (ubutumwa bugufi) twagiranaga zakabaye zikiriho, ariko ubu ntabwo zikiriho kuko ibyo twavuganaga twahuzwaga n’akazi, akazi ndimo rero ni akange nka Safi Madiba, ubwo rero sindi bumubaze impamvu batari gusohora indirimbo ni urugero.”

Safi yongeyeho ko afite icyizere cy’uko igihe kizagera bakongera bakiyunga n’ubwo bitoroshye kuko n’icyabatandukanyije nacyo gikomeye.

Nyuma yo gucukamo ibice kwa Urban Boys Safi yakomeje gukora umuziki ukwe ndetse amaze gushyira hanze indirimbo 3 zakunzwe n’abatari bake ndetse hari n’indi azasohora kuri uyu wa kabiri. Urban Boys ya babiri nayo yasohoye indirimbo imwe bise Mfumbata Humble Jizzo ahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho amaze amezi agera kuri atatu, ibikorwa byabo bikaba bisa n’ibyahagaze n’ubwo bavuga ko hari indirimbo bafite muri studio.

N'ubwo Humble Jizzo yambariye Safi mu bukwe bwe nta bucuti bwiahriye bari bafitanye

12/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Irambona Maulidi
Bibaye vyiza mwosubrana
thierry ndayisaba
naho mwatandukanye ivyo mwakoreye hamw vyabagiriy akamaro mwese,nubu muracarumw naho mwatandukanye
Ndakize Olivier
Yewe safiwe ikibi nakanwa gusa courage.
Sponsored Content
Loading...