CNLG irasaba U Buholandi gushyikiriza inkiko Ndereyehe Charles umwe mu bateguye umugambi wa Jenoside | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CNLG irasaba U Buholandi gushyikiriza inkiko Ndereyehe Charles umwe mu bateguye umugambi wa Jenoside

CNLG irasaba U Buholandi gushyikiriza inkiko Ndereyehe Charles umwe mu bateguye umugambi wa Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba U Buholandi ko Ndereyehe Charles  umwe mu bashinze CDR wanateguye Jenoside yaburanishwa cyangwa akoherezwa  mu Rwanda.

Ndereyehe akomoka mu cyahoze ari Komini Cyabingo ubu ni mu karere ka Musanze, yabanje kuba mu ishyaka rya MRND nyuma aza kurivamo bagiye gushinga CDR ishyaka ryari rigizwe n’abahezanguni b’Abahutu.

Avuga ku ruhare rwa Ndereyehe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana yagize ati “Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida Habyarimana. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa  rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu  Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR)”

Ndereyehe yafatwaga na Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside nk’intangarugero mu gushishikariza  rubanda mu ruhame kandi  mu buryo butaziguye gukora Jenoside.

Ndereyehe yavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Guverinoma y’abicanyi n’ingabo zayo bari bamaze gutsindwa urugamba. Ari mu bashinze , ku itariki 3 Mata 1995, ubwo bari impunzi muri Zayire, umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni  witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Kuri ubu Ndereyehe aba mu Buholandi kandi ni umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’iterabwoba FDU-INKINGI rishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Mu matangazo menshi ya FDU-INKINGI atangaza, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro iyibuka ry’iyi Jenoside ayita «  fonds de commerce. » cyangwa se urucuruzo.

Twibutse ko ubutabera bw’Ubuholandi bwamaze gucira urubanza  Joseph Mpambara wakatiwe igifungo cya burundu ku itariki ya 07 Nyakanga 2011 kubera ibyaha yakoreye ku Mugonero mu gihe cya Jenoside. Na none Kandi Yvonne Basebya Ntacyobatabara, yaburanishirijwe mu Buholandi ahamwa n’ibyaha yakoreye i Gikondo muri Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 6 n’amezi 8 ku itariki ya 01  Werurwe 2013.

Mu mwaka wa 2016, u Buhorandi  bwohereje mu Rwanda Jean Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba bari gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Ndereyehe Charles wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

12/Mar/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content