Bakame atewe ubwoba n'inyama yo mu itako itangiye kumubuza gukina | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bakame atewe ubwoba n'inyama yo mu itako itangiye kumubuza gukina

Bakame atewe ubwoba n'inyama yo mu itako itangiye kumubuza gukina

Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports akaba n'umuzamu wayo, Ndayishimiye Eric Bakame ahamgayikishijwe n'ikibazo cy'inyama y'itako irimo kugenda imwibasira muri minsi ikamubuza gukina neza imikino y'amarushanwa dore ko yabwiwe ko kuyirwara biba ari ikibazo gikomeye.

Iki kibazo yatangiye kukigaragaza ku mukino wa Mamelodi Sundowns wabereye hano mu Rwanda, ku munsi w'ejo hashize ku mukino wa shampiyona batsinzemo Marines 2-0 cyaragaye ndetse biba ngombwa ko banamusimbuza.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Bakame yavuze ko yari asanzwe agifite ariko kikaba kiyongereye ubwo yarateye umupira imbere ndetse n'umuganga akaba yarahise ahitamo kumusimbuza kugira ngo bitiyongera.

Yagize ati"Ni inyama y'inyuma ku itako ariko nishyuhije imbere y'umukino numva nta kibazo, ariko hari ahantu nateye umupira imbere imbere numva irambabaje, navuyemo kubera ko navuganye n'umugaga arambwira ko navamo kugira ngo ntagira ikindi gikorwa nakora cyo gutera umupira cyane nkaba  nakongera imvune. Mu minsi yashize nari nkifite ariko navuga ko uyu munsi aribwo bimbabaje cyane.

 Bakame yakomeje avuga ko iyi mvune imuteye impungenge zikomeye kuko bamubwiye ko inyama arwaye iri ahantu habi cyane

Yagize ati "Ikimpangayikishije n'iyi nyama yo ku itako ishobora kuba yantera ubwoba abakunze kuyirwara bavuga ko ari ahantu habi cyane urumva bibaye atari ibikomeye byaba ari byiza cyane.

Bakame avuga ko atakwemeza niba umukino wa Mamelodi azawukina kuko umuganga yamubwiye gushyiraho barafu ibindi bakabireba nyuma, gusa ngo ku giti cye yumva azawukina.

Si iki kibazo cy'imvune gusa uyu mugabo agize kuko afite ikibazo cy'urutugu yaragaraje cyane mu mikino yo gushaka itike ya CHAN yabereye muri Maroc muri Mutarama na Gashyantare 2018 akaba avuga ko narwo rutarakira kuko hari igihe rujya rumuzengerenza gusa ngo ikimuhangayikishije ni iyi nyama y'itako yatangiye kurwara.

12/Mar/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
CHAN
YATWAYEIKIHEGIHUGU?
Sponsored Content