Umunyarwandakazi Makenzi yapapuye Big Fizzo yakorewe ibirori bya bridal shower(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyarwandakazi Makenzi yapapuye Big Fizzo yakorewe ibirori bya bridal shower(Amafoto)

Umunyarwandakazi Makenzi yapapuye Big Fizzo yakorewe ibirori bya bridal shower(Amafoto)

Mutuyimana Usanase Nadjima, umukunzi w’umukinnyi Nizigiyimana Abdul Karim ‘Makenzi’ yakorewe ibirori bya bridal shower ndetse  anigishwa uko azajya atekera umugabo nk’uko mu idini ya Islam bisanzwe bigenda.

Nizigiyimana ukundana na Nadjima banafitanye umwana, yabaye umukinnyi wa Rayon Sports ndetse aza kujya gukina muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahria.

Umukunzi we Nadjima yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano anigishwa guteka, mu birori byabaye kuri icyi cyumweru tariki 11 werurwe 2018. Hari higanjemo abagore n’abakobwa basengana nawe muri Islam.

Ubukwe nyir’izina bwa Makenzi na Nadjima buzabera mu mujyi wa Kigali kuwa 24 Werurwe 2018, abatumiwe bakirirwe kigo cya Recreative Kagarama i saa kumi kuri uwo munsi. Usanase Nadjima asanzwe abana n'umugabo we muri Kenya 

Nadjima yamenyekanye cyane ubwo yajyaga mu mashusho y'indirimbo z’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barimo na Tom Close mu ndirimbo ye yise ‘Ndamuhamagara’ yahuriyemo na Uncle Austin.

Yongeye kumvikana cyane ubwo byamenyakanaga ko akundana n’umuhanzi ukomeye ufite inkomoko mu Burundi ‘Big Fizzo’ ariko biza kurangira yegukanywe na Makenzi.

   Byari ibyishimo bikomeye kuri Nadjima nabo mu muryango we ndetse n'inshuti

 

    Usanase Nadjima ugiye kurushinga na Makenzi

   Ab'urungano rwe bari baje kumusezera

    Nadjima yari afite akanyamuneza 

    Yarize ahanaguzwa inote 

   Bafitanye umwana 

   Iby'urukundo rwa Nadjima na Big Fizzo byararangiye ubu agiye kurushinga na Makenzi

Amafoto: Matty Photography & Interineti

12/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
syltain
imana ibahe umugisha muribyose...
Sponsored Content
Loading...