Cassandra yemeza ko uburanga bw'umuhanzikazi bwamufasha kumenyekana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Cassandra yemeza ko uburanga bw'umuhanzikazi bwamufasha kumenyekana

Cassandra yemeza ko uburanga bw'umuhanzikazi bwamufasha kumenyekana

Umuhanzikazi ukizamuka Cassandra avuga uburanga bw’umukobwa ukora umuziki hari icyo bushobora kumufasha mu iterambere rye gusa ngo ntawabwiringira 100% kuko hari benshi babufite ariko bananiwe.

Uwase Francoise wiyise Cassandra ni umwe mu bahanzikazi batangiranye imbaraga mu mwaka wa 2018, akaba avuga ko aje gufatanya n’abakobwa bagenzi be bamubanjirije muri muzika nabo bakiri mbarwa hano mu Rwanda.

Uyu mukobwa umaze gushyira hanze indirimbo 2 ari zo It’s Ur Time na Nemeye zose yakoreye muri Coffee Sound Music, yatangiye umuziki mu mpera za 2017 ubwo yari arangije amashuri ye yisumbuye.

Cassandra wasohoye amashusho y’indirimbo ye yise Nemeye irimo imyambarire itapfa kwambarwa n’abakobwa bakinambye ku muco nyarwanda wo hambere, yavuze ko atari uburyo bwo gushotora abagabo, ahubwo ari ukugira ngo agaragaze itandukaniro hagati ye n’abaririmbyi bo muri korali.

Yagize ati “ntamyenda ishotora abagabo navuga yarimo kuko njye iriya myambaro niyo intandukanya n’abaririmbyi bo muri chorale kuko njye nkora ibyerekeye umuziki waririmbiwe isi niko nabyita. Rero bigira ishusho bitanga ku byerekeye umuziki ukora ndetse n’injyana ukora.”

Hari abantu bamwe bemeza ko uburanga bw’umukobwa ukora umuziki bushobora kumufasha kumenyekana. Ku ruhande rumwe bemeranya na Cassandra ariko ku rundi nabwo ntibemeranywe.

Yagize ati “Bimufasha kumenyekana nk’umukobwa mwiza ku zina ku buryo n’abantu bajya gushaka ibihangano bye kugira ngo bumve n’uko aririmba bikamufasha kuba yamenyekana vuba. “

Yunze mo ati “hari benshi baje ari beza ariko ubu tutabona ahubwo njye mbona uko waba uje mu muziki usa kose ufite umurava ufite n’inkunga nabwo wamenyekana.”

Kugeza ubu Cassandra avuga ko akigorwa no kumenyekanisha ibihangano bye ndetse no kubona ubushobozi bwo kubitunganya dore ko ari we wirya akimara muri iyi minsi.

Nemeye ya Cassandra

Tags

13/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
LEEE
IYIHE MYAMBABARIRE SE ?ARIKO NAMWE UBA WANDIKA USA NAHO WIGARAGAZA NKAHO UTAJYA UBONA ABANDI UKO BAMBARA
Miggy
Sha turamushyigikiye pe kd nakomereze Aho arabiz kbx kd Ari na sexy😘😘
abidaddy
big up kasaaa kasaaa
Sponsored Content