Impamvu Erasme na Igor bahise baba abarimu mu Ishuri ry’Umuziki ari bwo bagisoza amasomo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Impamvu Erasme na Igor bahise baba abarimu mu Ishuri ry’Umuziki ari bwo bagisoza amasomo

Impamvu Erasme na Igor  bahise baba abarimu mu Ishuri ry’Umuziki  ari bwo bagisoza amasomo

Ubuyobozi bw'Ishuri rya Muzika ry'i Muhanga butarangaza ko impamvu bwahaye akazi k'ubwarimu bamwe mu banyeshuri bari baharangije, ari uko babishoboye kandi abandi bazi nk'ibyo bigisha bakaba badapfa kuboneka mu Rwanda.

Umusore w’umunyamuziki witwa Igor Mabano ndetse na mugenzi we witwa Erasme Kamayiresi nibo  banyeshuri bonyine  basoje amasomo mu Ishuri ry'Umuziki ku  Nyundo[ubu ryimukiye i Muhanga] bagahita bahinduka abarimu muri iri shuri.

Igor Mabano ngo yize ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu naho Erasme we yize  ibijyanye n'umuziki gakondo [indirimbo za gakondo no kuvuza ingoma za gakondo].

Mu kiganiro Umuyobozi w'iri shuri Mighty Popo yagiranye na  Eachamps yavuze ko babahaye akazi mu rwego rwo kwirinda kuzana abanyamahanga kuko mu Rwanda ari bake bafite ubumenyi nk’ubwo bafite.

Yagize ati ”Hari ukuntu bariya basore bize ibintu tudafitiye abarimu, nka Igor yigisha kuvuza ingoma, kandi mu bantu bose dufite mu Rwanda bavuza ingoma za kizungu ntabwo ari benshi bashobora gusoma amanota. Urumva kubera Igor na Erasme igihugu cyabitse amafaranga cyari guha ba banyamahanga bari kuza gukora ako kazi.”

Might Popo yavuze ko kandi kuba bigisha nta kibazo kirimo ndetse na bagenzi babo biganye batajya babasuzugura.

Yavuze ko hari n’abandi bahize bajya bajya gusimbura abarimu bamwe na bamwe iyo batabonye uko bakora akazi babitewe n’impamvu runaka.

Igor Mabano na Erasme bose ni n'abahanzi bakaba banajuriye mu itsinda ry'abacuranzi rya Sebeya Band rikunze gukora mu bitaramo bikomeye birimo na Primus Guma Guma Super Star.

  Erasme Kamayiresi wigisha ibya gakondo mu ishuri ry'umuziki 

  Igor Mabano wigisha kuvuza ingoma za kizungu

   Mighty Popo ukuriye ishuri ry'umuziki ry'i Muhanga

13/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content