Ahmad yahuye na Perezida Kagame amushimira byinshi anagira icyo amusaba | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ahmad yahuye na Perezida Kagame amushimira byinshi anagira icyo amusaba

Ahmad yahuye na Perezida Kagame amushimira byinshi anagira icyo amusaba

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, Ahmad Ahmad mbere yo gusoza uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda yahuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame maze amushimira uruhare rwe muguteza imbera umupira w’amaguru muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ahmad wari usuye u Rwanda ku nshuro ye ya mbere kuva yatorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika mu mwaka ushize akaba yarageze mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 10 Werurwe 2018 aho yaraye asubiye mu Misiri.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa FERWAFA ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 12 Werurwe 2018, Ahmad mbere yo gusubira mu Misiri yahuye na Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ari kumwe na perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne.

Mu biganiro bagiranye Ahamad akaba yashimiye Perezida Paul Kagame byimazeyo kubera uruhare no kwihangana agaragaza mu gutera inkunga umupira w’amaguru muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ahmad kandi akaba yamushimiye uruhare rwe mu buryo bw’amafaranga atanga mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup aha kandi ni naho yahise amusaba kutazahagarika iyo nkunga agakomeza gufasha iri rushanwa. Ahmad akaba yanaboneyeho kumushimira uburyo yamushyigikiye mu matora ya Perezida wa CAF yabaye umwaka ushize.

Perezida Kagame nawe akaba yamubwiye ko yizeye ko muri iyi manda yatorewe izazana impinduka mu mupira w’amaguru muri Afurika by'umwihariko mu mupira w’abana ndetse n’abagore.

Muri uru ruzinduko rwe Ahmad akaba yarasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yashyize indamo ku mva zishyinguyemo imiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yo muri Mata 1994 aho yanasobanuriwe ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe bwayoboye u Rwanda muri Jenoside.

Ahmad akaba yanatanze ibihumbi 2 by’amadorari muri gahunda yo gukomeza kwigisha ububi bwa Jenoside no kuyirwanya no kurandura ingengabitekerezo  n’imizi yayo yose ku buryo itazongera kubaho ukundi.

Ahamad akaba yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’itangazamakuru muri Afurika yunze ubumwe aho yanagiranye ikiganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo. Muri uru ruzinduko rwe yanaganiriye na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ndetse na Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle.

13/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...