Rayon Sports izakina Mamelodi yagaruye umukinnyi umwe muri 2 batakinnye umukino ubanza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports izakina Mamelodi yagaruye umukinnyi umwe muri 2 batakinnye umukino ubanza

Rayon Sports izakina Mamelodi yagaruye umukinnyi umwe muri 2 batakinnye umukino ubanza

Ikipe ya Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere muri CAF Champiuons League na Mamelodi Sundowns yagaruye myugariro Manzi Thierry  ariko n'ubundi izabaidafite umukinnyi wayo wo hagati  ukina asatira Manishimwe Djabel ugifite ikibazo cy’imvune.

Kuwa 18 Werurwe 2018 nibwo hateganyijwe umukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere mu mikino ya CAF Champions League aho Rayon Sports izasura Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo.

Umukino ubanza wabereye hano mu Rwanda amakipe yombi akanganya 0-0, Manzi Thierry ntabo yakinnye uyu mukino kuko atari abyemerewe bitewe n’amakarita 2 y’imihondo yarafite yabonye ku mukino wa Lydia Ludic ubanza n’uwo kwishyura, nyuma b’ibi bihano akaba azagaragara mu bwugarizi bw’iyi kipe kuri uyu mukino.

Manishimwe Djabel umwe mu basore bafasha iyi kipe cyane cyane mu gice cy’ubusatirizi ntabwo yakinnye umukino ubanza bitewe n’ikibazo cy’imvune yari afite ku kirenge, akaba atazanakina umukino wo kwishyura kuko imvune ye itarakira.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izahaguruka mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 yerekeza muri Afurika y'Epfo.

Ikipe izasezererwa muri iki cyiciro ikaba izahita imanuka mu mikino ya CAF Confederation Cup. Kugira ngo Rayon Sports ikomeze birayisaba gutsinda cyangwa kunganya kurimo igitego.

13/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...