Umunyamideli umwe mu munani niwe wemerewe kujya muri Kigali Fashion Week i Burayi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyamideli umwe mu munani niwe wemerewe kujya muri Kigali Fashion Week i Burayi

Umunyamideli umwe mu munani niwe wemerewe kujya muri Kigali Fashion Week i Burayi

 Uretse Kabano Franco abandi banyamideli 7 b’abanyarwanda bangiwe kwitabira ibitaramo bya Kigali Fashion Week biteganyijwe kubera mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi guhera mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2018.

Guhera kuwa 24 Werurwe 2018 ibirori byo kumirika imideli bizwi nka Kigali Fashion Week bizabera mu bihugu bitandukanye byo  ku mugabane w’Uburayi nk’Ubuholandi n’Ububiligi.

Ni ku nshuro ya mbere Kigali Fashion Week imaze gushinga imizi mu Rwanda izaba ibere ku mugabane w’Uburayi, ikazaba ifite intego yo kumenyekanisha imideli ikorerwa mu Rwanda.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Franco Kabano uyobora Federasiyo y’Abanyamideli mu Rwanda yadutangarije ko ari we wenyine uzaturuka mu Rwanda, uzitabira Kigali Fashion Week mu Burayi, ngo abandi bari 7 kuzajyana ntibemerewe.

Kabano Franco yavuze ko atazi neza impamvu yatumye abandi bangirwa ariko we akemererwa, gusa ngo bishobora kuba byaratewe n’uko asanzwe ari umuyobozi ndetse anafite ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa.

Yagize ati “ impamvu ntabwo nayimenya 100% ariko izwi n’abayobozi bo muri Minafet no muri Ambassade y’Ababiligi kuko bajya gukuramo abandi bakansigamo ubwo bari bagiye bareba amadosiye yacu, ariko nkeka ko ari uko ari njye ubakuriye kandi nkaba mfite n’ibindi bikorwa ndusha abandi.”

Yanavuze ko bishoboka ko baba barabanje kureba uko Kigali Fashion Week ya mbere mu Burayi igenda, ku gira ngo ubutaha hazemerewe benshi.

Kuri Kabano Franco avuga ko kuri we yiteze kungukira byinshi, muri ibi birori azaba agiyemo bwa mbere kuva yatangira kumurika imideli.

Yagize ati “ icyambere ni ubunararibonye ngiye kongera ku rwego rwo hejuru  kuko twari dusanzwe dukorera ku mugabane w’Afurika ariko umuntu aba areba cyane i Burayi kuko niho hateye imbere. Ikindi ni ukumenyana n’abantu , hari ama-agence akomeye cyane ku buryo umuntu ashobora gushakira isoko abanyamideli bakiri bato bafite impano.”

Biteganyijwe ko Kabano Franco azahaguruka mu Rwanda hagati yo kuwa 19 na 22 Werurwe 2018, akazajyana n’abandi bahanga imideli bagera ku 8.

Uyu musore usanzwe afite ishuri ryigisha abanyamideli rya Golden Models, yari aherutse mu gihugu cy’u Burundi aho yari yaragiye kwigisha abanyamideli baho, kuko basigaye inyuma cyane ugereranyije n’abandi bo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Franco Kabano niwe munyamideli uzitabira Kigali Fashion Week i Burayi

13/Mar/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...