Abanya-Nigeria bariye karungu kubera inkunga Davido aherutse gutanga mu ishuri ry’umuziki mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abanya-Nigeria bariye karungu kubera inkunga Davido aherutse gutanga mu ishuri ry’umuziki mu Rwanda

Abanya-Nigeria bariye karungu kubera inkunga Davido aherutse gutanga mu ishuri ry’umuziki mu Rwanda

Bamwe mu bakomeye mu myidagaduro yo muri Nigeria banenze bikomeye umuhanzi Davido kubera amadorali ibihumbi bitanu yatanze mu ishuri ry’umuziki ry’i Muhanga nk'inkunga yo kurifasha gukomeza kwiyubaka.

David Adedeje Adeleki uzwi nka Davido aherutse mu Rwanda mu ntangiro za Werurwe 2018, aho yari mu bitaramo byo kuzenguruka umugabane wa Afurika mu cyo yise ’30 Billion Tour’.

Uyu muhanzi wageze mu Rwanda kuwa 02 Werurwe 2018, agakora igitaramo kuwa 03, yabanje gusura Ishuri ry’Umuziki ry’i Muhanga, aho yanasize atanze inkunga ingana n'amadorali ibihumbi bitanu yo gukomeza guteza imbere iri shuri.

N’ubwo yakoze igikorwa cyiza cyanishimiwe n’abatari bake, ariko The News Agency of Nigeria[NAN]  dukesha iyi nkuru yatangaje ko muri Nigeria aho Davido akomoka bariye karungu bavuga ko uyu muhanzi yari akwiye kubanza gutanga inkunga mu mashuri menshi   yo muri Nigeria aho kujya gufasha amahanga kandi n’aho akomoka batihagije.

Omatshola Iseli “Tee Mac” uzwi mu bijyanye no kuvuza imyirongi n’izindi njyana gakondo, yamunenze kuba yaratanze inkunga ariko akabyasasa ahantu hose.

Yagize ati”Igikorwa nka kiriya cyo kwitanga ntabwo byari kuba ngombwa ko abishyira ku karubanda, gutanga bigomba gukorwa mu ibanga ntago ari ibintu byo gushyirwa hanze.”

Tee Mac yavuze ko n’ibindi byamamare bikwiye kurebera kuri Davido bikajya bitanga inkunga muri rubanda.

Austin Peters “King Wadada” yavuze ko uyu muhanzi yakoze igikorwa cyiza ariko amunenga kuba yagiye gutanga inkunga hanze kandi no muri Nigeria hari amashuri y’umuziki akeneye gushyigikirwa.

Yagize ati”Davido yakoze igikorwa cyiza, twirengagije isezerano ry’inkunga yasize atanze mu Rwanda yakoze igikorwa cyiza kandi cyo kwishimirwa. Nashishikariza n’abandi bahanzi ba hano muri Nigeria kumwigana ariko noneho bakibanda ku muziki w’iwacu. Hari abanya-Nigeria benshi bakibyiruka bashaka kwiga umuziki ndetse bikaba byabashimisha bazamuriye impano zabo mu mashuri yabugenewe.”

King Wadada yanaboneyeho gukebura abahanzi bo muri Nigeria ababwira kujya bandika indirimbo zifite icyo zigisha cyanatuma ibyaha bimwe by’indengakamere  bigabanuka. Ati “Mureke duhindure abantu dukoresheje ibihangano byacu.”

Adunni Nefrettiti yavuze ko iyi nkunga Davido yatanze ari umuyoboro mwiza wo kuzamura uruganda rw’umuziki mu Rwanda, yemeza kandi ko bigiye gufasha u Rwanda mu iterambere no gukomeza kugera ku rwego rwiza rwo guhatana n’ibindi bihugu byamaze kubaka izina mu ruganda rwa muzika.

Yagize ati”Ibi ni byiza cyane n’iterambere rivuye kuri umwe mu bakomoka muri Nigeria, nizera ko yari yabonye ko u Rwanda rukeneye iriya nkunga kuko si ruri ku rwego nk’urwacu mu muziki.”

Kugeza ubu inkunga Davido yemereye ishuri ry’umuziki ntiratangwa gusa ngo ibikenewe byose byamaze kunozwa igisigaye akaba ari ukuyishyikiriza iri shuri.

    Davido mu ishuri ry'umuziki i Muhanga

     Tee Mac uri mubavuze ku nkunga Davido yatanze i Muhanga

    King Wadada uririmba injyana ya Reggae ari mubanenze Davido kujya gutanga inkunga hanze y'igihugu cye

   Adunni Nefrettiti

Tags

13/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...