Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagera kuri 26 bazitabira inama y’Afurika yunze Ubumwe izabera I Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagera kuri 26 bazitabira inama y’Afurika yunze Ubumwe izabera I Kigali

Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagera kuri 26 bazitabira inama y’Afurika yunze Ubumwe izabera I Kigali

Tariki ya 17 kugera kuri 21 Werurwe, u Rwanda ruzakira inama idasanzwe y’Afurika yunze ubumwe iziga uburyo hashyirwaho isoko rusange ry’Afurika, abakuru b’ibihugu bagera kuri 26 bakaba baramaze kwemeza ko bazitabira iyo nama.

Ibi byatangaje na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma,  Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi.

Minisitiri Mushikiwabo yavuzeko iyi nama yari iteganyijwe kubera mu gihugu cya Niger ariko muri Mutarama 2018 abakuru b’ibihugu basabye Perezida Kagame ko iyi nama yabera I Kigali. Minisitiri Mushikiwabo yasabye kandi Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu mugi wa Kigali kwakirana urugwiro abo bashyitsi no kwihanganira impinduka zizabaho mu kwakira abakuru b’ibihugu.

Mu bindi Mushikiwabo yabajijwe harimo impunzi z’Abarundi ziheruka kuza mu Rwanda zigera kuri 2500. Yagize ati “Ni impunzi zidasanzwe kuko zifite imyemerere idasanzwe nko kwanga kwivuza no kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga. Tuzabegera tubigishe kuko ushobora gusanga bafite n’indwara zandura”

Ku mubano wa Uganda n’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ko Abanyarwanda bahohotewe muri icyo gihugu kandi ko batarumva impamvu byabaye. Minisitiri Mushikiwabo yavuze kandi ko Perezida Kagame yabonanye na Perezida Museveni babiganiraho. Yongeyeho ko Abagande ari abavandimwe b’Abanyarwanda badashobora guhohoterwa mu Rwanda.

Ku kibazo cy’impunzi z’abanyekongo bo mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi bigaragambije Minisitiri Mushikiwabo yagize ati

“Izi mpunzi zimaze imyaka irenga 22 mu Rwanda, bahawe amahirwe yo kuba Abanyarwanda barabyanga, usanga hari abafashe indangamuntu bashaka n’ikarita y’ubuhunzi abandi bashaka kujyanwa mu bihugu byo mu mahanga. Babuze amahitamo”.

Mu iperereza rigikorwa hagaragaye ko abateje imidugararo harimo n’abafite indangamuntu z’u Rwanda.

13/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content