APR FC yagaruye abakinnyi 3 barimo Martin Fabrice mbere kwakira Djoliba | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

APR FC yagaruye abakinnyi 3 barimo Martin Fabrice mbere kwakira Djoliba

APR FC yagaruye abakinnyi 3 barimo Martin Fabrice mbere kwakira Djoliba

APR FC ku munsi wo ku gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018  izakina umukino wo kwishyura na Djoliba AC muri CAF Confederation Cup ikaba yamaze kugarura  abakinnyi batatu batakinnye umukino ubanza bitewe n’uko bari mu bihano.

Tariki ya 7 Werurwe 2018 nibwo ikipe ya APR FC yakinnye umukino ubanza na Djoliba AC yo muri Mali maze umukino urangira ari 1 cya Djoliba AC ku busa bwa APR FC.

APR FC ihaguruka mu Rwanda ikaba yari imaze iminsi ihagaritse Twizerimana Martin Fabrice, Twizerimana Onesme na Tuyishime Eric Congolais bakaba batarajyanye n’iyi kipe kuko bari mu bihano bitewe n’imyitwarire mibi bagaragaje.

Iyi kipe kandi yagiye muri Djoliba ikaba yari imaze iminsi mike babonye umutoza mushya Petrovic, bakiva muri Mali nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwahise bufata icyemezo cyo kubababrira aba bakinnyi kuko n’ikipe yari ibonye umutoza kugira ngo batangire bushya umutoza atagira abo asanga mu bihano.

Aba basote bari bamaze iminsi bakorera imyotozo mu irerero  bakaba barahise baza gukorana na bagenzi babo ku buryo nibagirirwa icyizere n’umutoza Petrovic n’abamwungirirza bazagaragara kuri uyu mukino.

Iyi kipe izaba idafite Nkinzingabo Fiston, Sibomana Abouba ufite akabazo k’imvune na Sugira Ernest ufite icyibazo cy’imvune y’igihe kirekire.

Biteganyijwe ko ikipe ya APR FC izatangira umwiherero ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018, umwiherero ukaba uzabera I Shyorongi.

13/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
kayonga David
Congz to APR my best team !rnWe will win djoriba and we continuernIn next stage.
Sponsored Content