Imbehe ya Senderi umaze iminsi ataka inzara irongeye iriyubitse, ntazajya muri PGGSS 8 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imbehe ya Senderi umaze iminsi ataka inzara irongeye iriyubitse, ntazajya muri PGGSS 8

Imbehe ya Senderi umaze iminsi ataka inzara  irongeye iriyubitse, ntazajya muri PGGSS 8

Senderi International Hit umaze iminsi atakambira abategura Primus Guma Guma Super Star, yongeye gushyirwa ku ruhande rw’abagomba kwinjira muri iri rushanwa kubera ingingo ikumira abarengeje imyaka 35 kwitabira.

Iyi ngingo yashyizwe mu zigomba gukurizwa ubwo hatorwaga abahanzi bazitabira Primus Guma Guma , umwaka ushize ubwo  yabaga ku nshuro yayo  7.

Iyi ngingo yaje inakumira cyane Danny Vumbi na Eric Senderi bamwe mu bahanzi bakunzwe ariko barengeje imyaka 35 y’amavuko.

Senderi kuva mu ntangiro za Mutarama 2018, yatangiye gutakambira abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ndetse n’Abanyamakuru avuga ko arembejwe n’ubukene bukabije avuga ko yagobokwaga n’iri rushanwa yagiyemo inshuro ebyiri.

Mu itangazo ryagenewe Abanyamakuru ribamenyesha ibigomba kugenderwaho hatoranywa abahanzi bagomba kwitabira Guma Guma igiye kuba ku nshuro yaryo ya munani, hagaragajwe ko uyu muhanzi kimwe n’abandi barengeje imyaka 35, batemerewe kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka.

Danny Vumbi aherutse kubwira Eachamps ko nawe adashyigikiye iri tegeko n'ubwo atari gusaba ko byakurwaho nka mugenzi we Eric Senderi. Yavugaga ko impano y'umuziki idakwiye kugereranywa n'imikoni isaba imbaraga.

     Itangazo rigenewe Abanyamakuru

13/Mar/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Kanius
Sendri Iyobamubabarira Bakumva Agahindake Birababaje Ariko Kurundi Ruhande Shimishijwenuko Ustino Yagiyemo
cele
hhhh sendri arambabaje
Sponsored Content
Loading...