Agahinda kuri Jules Sentore wapfushije umubyeyi yari asigaranye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Agahinda kuri Jules Sentore wapfushije umubyeyi yari asigaranye

Agahinda kuri Jules Sentore wapfushije umubyeyi yari asigaranye

Jules Sentore , umuririmbyi mu njyana Gakondo ari mu gahinda nyuma yo gupfusha nyina umubyara akaba ari nawe mubyeyi rukumbi yari asigaranye.

Uyu mubyeyi wa Jules Sentore witwaga Umutako Fanny yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Gisirikare I Kanombe , yashizemo umwuka mu ijoro ryakeye ahagana saa saba z’ijoro.

Mu magambo yuzuyemo agahinda Jules Sentore yanditse ku rukuta rwe rwa instagram yagarutse ku bihe bikomeye we n’umubyeyi we baciyemo birimo n’impanuka bakoze ataravuka yatwaye ubuzima bwa se umubyara.

Yagize ati : “Umutako wanjye dufite byinshi duhuriyeho mu buzima kuko Umwanzi yaduhereye kera nkiri Urusoro Munda yawe Impanuka yimodoka idutwara Papa ariko twe Tubaho n’ibindi byinshi. Gusa Imana yaguhanze ikaguha kwihanganira byinshi no kunezerwana n’abawe mwabyirukanye,ubu ikaba Ishimye ko wakomereza ubutore bwawe Imbere y’isumbabyose ibyo nabyo Ndabishimye.Ku isi Turababaye ariko mu ijuru bari kuvuza Impundu.Ingendere natwe udutegurire aho tuzazira Tuzakomezanye Igitaramo. R.I.P Mama Wanjye UMUTAKO Fanny.”

Umutako Fanny yari umwe mu bana ba Sentore Athanase , yari mushiki w’umuhanzi Massamba intore akaba asize abana babiri , Jules Sentore na mushiki we witwa Harima

14/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
seti
barselonabyabayegutemurieufashampionisiligeu?
Sponsored Content
Loading...