Niki cyateye Umugore wa Dj Pius kwahukana? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Niki cyateye Umugore wa Dj Pius kwahukana?

Niki cyateye Umugore wa Dj Pius kwahukana?

Ange Umulisa wahoze ari umugore w’umuhanzi Rickie Pius Rukabuza uzwi nka Deejay Pius yarahukanye nyuma y’uko urugo rwabo rwari rumaze iminsi rurimo umwuka mubi.

Aba bombi bakundanye bahuriye mu kabari aho Dj Pius yakoraga akazi ko kuvanga imiziki naho Ange akaba yari umusangiza w’amagambo  ‘MC’.

Urukundo rwabo rwagiye rukura kugeza bakoze ubukwe, basezeranye  kubana akaramata muri Werurwe 2014. Banafitanye  umwana w’umuhungu witwa Yuhi Abriel Rukabuza. Ubu usigaye abana na nyina.

Amakuru y’indunduro y’urugo rwa Deejay Pius na Ange Umulisa yatangiye gucaracara mu ntangiro za 2018, ubwo uyu mugabo yifataga agasiba amafoto hafi ya yose ahuriramo na Ange yari ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse n’umugore bikaba  uko.

Mu minsi  yashize bigeze kumvikana mu itangazamakuru bavuga ko umubano wabo udashobora gucikamo igikuba kuko bakundana bitari iby’agahararo,ariko muri 2016 Deejay Pius yigeze gutangaza ko ajya ashwana n’umugore we bapfuye umuziki ariko bakabihosha nk’abantu bakuru.

Ku munsi w’abagore, Deejaye Pius aherutse gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umugore we ariko kubera urwicyekwe afunga umwanya w’ahatangirwa ibitekerezo (comments) bigaragaza ko hari ikintu yikanga.

Amakuru agera kuri Eachamps yemeza ko Ange yamaze guta mu nzu Deejay Pius, ubu akaba yarahukaniye mu nzu  yagiye kubanamo n’umwana we mu karere ka Kicukiro.

Intandaro yo kurebana ay’ingwe hagati ya Deejay Pius na Ange, ngo yaturutse ku bikorwa bya muzika n’ubundi uyu mugabo asanzwe akora gusa na none hari amakenga yagize kubera ukuntu umugore akunda kugorobereza mu tubari yagiye mu kazi, abimubujije bahitamo guca ukubiri.

Uyu muhanzi uri mubakunzwe mu gihugu ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye nshya, Iyi Album ya Deejay Pius yitwa 'Rwanda Iwacu' iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda zirimo iyitwa 'Agatako' yahuriyemona Dr. Jose Chameleone, 'Play it again' yahuriyemo na Radio na Weasel n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi muri 2016  yiyomoye mu itsinda rya Two4Real yari ahuriyemo na Aidan Tk. Ku mpamvu zo kudahuza umwanya no kuvunishanya aho mugenzi we atabonekaga kubera akandi kazi yakoraga hanze y'umuziki.

Deejay Pius na Ange bakora ubukwe

     Ange Umulisa ni umwe mu bagore bakomeye mu mwuga wo kuyobora ibitaramo 

    Bagikundana ntibasiganaga

Bakora ubukwe, baririmbiwe na Teta Diana na Jules Sentore umugore wa Pius araturika ararira 

14/Mar/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Kalisa
Nubundi ntibaberanye aka kagabo namafuti ahubwo Ange wari wakemereye iki ?
Jose
Uyu mugabo nicyomanzi anaryamana nabandi bagore agaca inyuma umugore indaya zose za kgl nize ahubwo Ange yarihanganye ariko ni mwiza azabona undi nareke icyi cyomanzi cyumugabo we
Sponsored Content
Loading...