Rayon Sports yihanangirije abafana bayo bibasiye abanyamakuru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yihanangirije abafana bayo bibasiye abanyamakuru

Rayon Sports yihanangirije abafana bayo bibasiye abanyamakuru

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abayobora amatsinda y’abafana bayo kwihanangiriza abafana babo bibasiye itangazamakuru ku mukino wa CAF Champions League bakinnye na Mamelodi Sundwons, ndetse w’uwa shampiyona bakinnye na Marines.

Kuri iyi mikino abafana ba Rayon Sports bagaragaje kwibasira itangazamakuru barituka bavuga ngo abanyamakuru barabwejagura, ahanini bigenedera ku byo itangazamakuru ryatangaje kuri iyi kipe binyuranye n’ibyo amatwi y’aba bafana yashakaga kumva ku ikipe yabo.

Ku munsi wo ku wa Mbere ni mugoroba nibwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba siporo mu Rwanda ‘AJSPOR’ ryasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ryamagana iyi myitwarire y’abafana ba Rayon Sports bagaragaje muri iyi mikino aho bibasiraga itangazamakuru.

Itangazo rya AJSPOR ryagaragaza kutishimira imyitwarire ya bamwe mu bafana ba Rayon Sports

Mu nama yaraye ihuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n'abayobozi b’amatsinda y’abafana b’iyi kipe, ubuyobozi bwa AJSPOR ndetse n’abanyamakuru ba Radio 10 basanze ibyakozwe n’abafana ubuyobozi bw’ikipe nta ruhare bwabigizemo ariko busaba abayobozi b’amatsinda y’abafana ‘Fan Club’ kwegera abanyamuryango babo bakabihanangiriza ndetse hagira na bamwe bamenyekana babikoze bakaba babihanirwa.

Imyanzuro y'ibyavuye mu nama yaraye ihuje impande zombi

Muri iyi nama kandi hafashwe umwanzuro w’uko ni hagira umunyamuryango wa AJSPOR ugize amakosa, AJSPOR niyo izajya ifata iya mbere mu kumuhamagaza ikamwihanangariza. Inama yasojwe mu mahoro impande zombi zumvikanye kandi zemeje no kugumya gufatanya mu rwego rwo kubaka umupira nyarwanda.

Ikipe ya Rayon Sports ikaba izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018 yerekeza muri Afurika y’Epfo gukina umukino wo kwishyura na Mamelodi Sundowns muri Champions League  uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018.

14/Mar/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content