Abahanzi 10 bazahatanira PGGSS ya 8 bamenyekanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahanzi 10 bazahatanira PGGSS ya 8 bamenyekanye

Abahanzi 10 bazahatanira PGGSS ya 8 bamenyekanye

Abahanzi 10 bazahatanira igihembo cya Primus Guma Guma  Super Star  igiye kuba ku nshuro yayo ya 8 bamenyekanye, Khalifan aratungurana.

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Werurwe 2018, ku cyicaro cya Blarirwa gihereye Sonatubes habereye igikorwa cyo gutoranya abahanzi 10 bazitabira irushanwa ngarumwaka rya Primus Guma Guma rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 8.

Hagiye hatoranywa abahanzi babiri muri buri cyiciro bayoboye abandi hano mu Rwanda, Ab'igitsina gore  2, abahanzi 2 baririmba RnB, abaraperi 2, abaririmba injyana Nyafurika[Afrobeat] 2, n’amatsinda 2.

Umwaka ushize abahanzi bari batoranijwe bitabiriye harimo, Bulldog, Active, Dream Boyz yanaryegukanye, Queen Cha, Oda Paccy, Danny Nanone, Social Mula, Christopher, Mico The Best na Davis D.

Itegeko rikumira abahanzi barengeje imyaka 35 ryongeye kubangamira abahanzi bamwe barimo na Senderi International Hit wari umaze iminsi ataka inzara.

Amajwi yose hamwe yari 35 harimo ay'ibigo by'ibitangazamakuru, amajwi y’amashyirahamwe y'aba Djs, abakora indirimbo z’amajwi,n’abakora iz’amashusho.

Buri umwe muri aba wari waje ahagarariye kimwe  muri ibyo bigo twavuze, yari yazanye urupapuro ruriho amazina y'abahanzi 5 ikigo cyabo cyemeje ko bakwiye kwinjiramo muri buri cyiciro, agasomera imbere y'abandi amazina y’abo bahisemo, ushinzwe kubarura amajwi nawe akabara uko barimo kurushanwa. 

Mu kiganiro Mushyoma Joseph[Boubou] uhagarariye EAP itegura iri rushanwa ku bufatanye na Bralirwa, yahaye Eachamps,  yavuze ko bashimye uko igikorwa cyagenze.

Urutonde rw’abahanzi 10 bagiye guhatana muri PGGSS8

HIP  HOP

Khalfan 

Jay c

RnB

Bruce Melodie

Christopher

Afrobeat

Mico The Best

Uncle Austin

Amatsinda

Just Family

Active

Mu gitsina gore

Queen Cha

Young Grace

     Boubou ari kuvuga uko irushanwa ry'uyu mwaka riteye

Tags

14/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(11)
Spg
Melody Kbxa
Tuyizere
Never nigt social mula yabura kurutonde mubisese simbyumva nagato
Tuyizere fabrice
Mukuremo mico mushyiremo sociale mula
J
Iyo list yariyo arko nuko habuzemo Social mula
Tuyi reverien
Nirya austin wang
umuhire yves christian
biteye agahinda nukuri nigute social mula aburamo tukabonamo ba khalifan,mico ibi wabisobanura gute nizere ko atari list nyayo kbs kuko mwaba mutubihirije cyane kbs iyrni season.
umuhire yves christian
biteye agahinda nukuri nigute social mula aburamo tukabonamo ba khalifan,mico ibi wabisobanura gute nizere ko atari list nyayo kbs kuko mwaba mutubihirije cyane kbs iyrni season.
Luc
iyi list ibaye ariyo byaba aragahinda ,nahubundi Melody igikombe barakimuhaye
Rupopo
nibakimureker bruce nirwiwe
dan hope
mbega pggss8 ngo khalfan , queen cha , young grace , mico bakoze iki x ?
John 3 months ago
Ubwo c ari nkawe washyiramo nka bande?
More Comments
Sponsored Content