Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje igihe azasezerera umupira | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje igihe azasezerera umupira

Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje igihe azasezerera umupira

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports akaba n’umuzamu wayo, Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko imyaka myinshi asigaje mu kibuga ari 3, mu ikipe y’igihugu akaba azasezera mu myaka ibiri iri mbere.

Uyu mugabo w’imyaka 30 mu kiganiro yagiranye na Eachamps avuga ko kuva muri 2005 yatangira gukina muri Renaissance yashimishijwe n’umukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA Kagame Cup muri 2009 yatwaranye na Atraco batsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Al-Merreikh.

Yagize ati”umukino wa mbere wanshimishije ni umukino nakinnye ndi muri Atraco dutwara igikombe cya CECAFA muri 2009 dutsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Al-Merreikh yo muri Sudani igitego 1-0.”

Bakame kandi avuga ko umukino uheruka kumubabaza ari umukino atakinnye wo U Rwanda rwatsinzwemo na Uganda ibitego 3-0 mu gushaka itike y’igikombe cya CHAN umwaka ushize. Impamvu ngo wamubabaje ni uko yari yatanze ibyo afite byose mu mikino yabanje bagasezerera Tanzania ariko akaza kubona amakarita 2 y’imihondo ntakine umukino wa Uganda bagenzi be bakaza kuwutaza.

Ndayishimiye Eric Bakame ngo yatangiye gutekereza kuba yahagarika gukina umupira w’amaguru kuko imbaraga zirimo kugenda zishira, ashaka kuba yaharira barumuna be, ngo imyaka myinshi yaba 3 ubundi akaba yahagarika gukina yaba muri Rayon Sports yumva azasorezamo umupira ndetse n’ikipe y’igihugu.

Yagize ati”Ngomba kubitekereza nako natangiye no kubitekereza kuko maze gukura imyaka imaze kuba myinshi numva bigenze nk’uko byifuza imyaka myinshi nsigaje nkina umupira ari imyaka 3 ndumva ntazayirenza. Ikipe y’igihugu yo nta zindi mpamvu n’umva mu myaka ibiri nzaba namaze gusezerera nkaharira barumuna banjye."

Ndayishimiye Eric Bakamwe w’imyaka 30, yakiniye amakipe atandukanye arimo Renaissance muri 2005/2006, AS Kigali yayikiniye umwa umwe muri 2006/2007. Mu mpeshyi ya 2007 yahise yerekeza mu ikipe ya Atraco FC aho yayikiniye imyaka 2 ariyo 2007/2008 na 2008/2009 aho yanabashije gutwarana nayo igikombe cya CECAFA Kagame Cup muri 2009 bagikuye muri Sudani.

Iyi kipe n’ubwo yari imaze kwegukana iki gikombe umwaka wakurikiyeho wa 2009/10 yahise isenyuka maze Bakame yisanga muri APR FC aho yayikiniye kuva muri 2009 kugeza muri 2013. Kuva 2013 kugeza uyu Bakame ni umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports.

Ndayshimiye Eric akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 muri 2005, iya batarengeje imyaka 20 kuva 2007 kugeza 2009, kuva 2010 kugeza uyu munsi Bakame ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru.

14/Mar/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Basile
Yarakoze natahe.
Sponsored Content