Mc Tino yanenze Safi n'abo yasize muri Urban Boyz bagifitanye inzigo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mc Tino yanenze Safi n'abo yasize muri Urban Boyz bagifitanye inzigo

Mc Tino yanenze Safi n'abo yasize muri Urban Boyz bagifitanye inzigo

Umuhanzi Mc Tino uherutse kwiyomora ku itsinda yari arimo rya TBB bikanaribera intandaro yo gusenyuka, yatangaje ko kuba Safi na Humble Jizzo bahoze baririmba muri Urban Boyz  batakivugana ari ikibazo gikomeye.

Itsinda rya TBB, Tino yahizemo, ryageze ku ndunduro mu mwaka ushize babanza kubihisha gusa biza kurangira buri wese aciye inzira ye. Ubu Tino nk'umuhanzi ku giti cye  amaze gushyira hanze indirimbo zigera ku munani ndetse anemeza ko afite iizindi 55 zanditse.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps, yavuze ko ubu umubano we n'abo batandukanye umeze neza ndetse bakaba bakorera muri studio imwe ya Narrow Road bitandukanye na Urban Boys batandukanye bakaba batanavugana.

Yagize ati" Bariya ni abavandimwe tuba turi kumwe buri munsi ndetse tunakorera hamwe muri studio ya Narrow Road, iyaba twaratandukanye nabi ntabwo naba njyayo kuko  Bob niwe  manager (umuyobozi)  w'iriya studio. Ntabwo turi nk'andi matsinda  yatandukanye bakaba batakivugana biriya ni ibiki ? [aha yavugaga Urban Boyz."

Yavuze ko agira inama abantu yo kujya batandukana neza kuko Isi izenguruka bashobora kongera gukenerana.

Mu kiganiro Safi wahoze muri Urban Boyz aherutse gutanga kuri Radio Rwanda yahishuye ko hashize igihe kinini atavugana nabo babanaga mu itsinda rya Urban Boyz, avuga by'umwihariko ko Humble wanamutahiye ubukwe baheruka kuvugana kera kuko akenshi bahuzwaga n'akazi nta kindi ubu cyatuma amuvugisha.

Yagize ati “chat (ubutumwa bugufi) twagiranaga zakabaye zikiriho, ariko ubu ntabwo zikiriho kuko ibyo twavuganaga twahuzwaga n’akazi, akazi ndimo rero ni akange nka Safi Madiba, ubwo rero sindi bumubaze impamvu batari gusohora indirimbo ni urugero.”

Safi yongeyeho ko afite icyizere cy’uko igihe kizagera bakongera bakiyunga n’ubwo bitoroshye kuko n’icyabatandukanyije nacyo gikomeye.

Mc Tino uri mu bahanzi bari kwigaragaza muri iki gihe, yanavuze ko ari gukora cyane kandi ko nibikunda umwaka utaha azajya muri Guma Guma agahita anayitwara.

Ubu ari kwitegura  kujya mu iserukiramuco rizabera muri Trinidad & Tobago ryitwa New music. Akaba yaratumiwe n'umuhanzi baherutse gukorana wo muri Jamaica witwa Javada.

15/Mar/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Baptizzo alistide
Mc umusic nuwawe pee mwagie mukora nibitramo muntar GS aime brusto nae arabyumva turabemera.
delson
Mc tino ajye ababwra wanaa....
Sponsored Content