Airtel na Tigo byabaye umuyoboro umwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Airtel na Tigo byabaye umuyoboro umwe

Airtel na Tigo byabaye umuyoboro umwe

Nyuma yaho Sosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel  yatangaje ko yamaze kugura kompanyi ya Tigo Rwanda Limited yari imaze imyaka 8 ikorera mu Rwanda ,  umurongo wa Tigo Rwanda wabaye umwe n’uwa Airtel.

Tigo yaguzwe mu ntangiro z’Ukuboza 2017 na Bharti Airtel, kompanyi mpuzamahanga y’Abahinde itanga serivisi z’itumanaho ikorera mu bihugu 17 byo muri Afurika na Asiya , ikicaro cyayo gikuru kiri mu mujyi wa New Delhi wo mu Buhinde.

Bharti Airtel yasinyanye amasezerano na kompanyi ya Millicom International Cellular S.A. yari ifite Tigo Rwanda , n’ubwo nta giciro cy’amafaranga cyatangajwe bemerenyijwe izi kompanyi zombi zamaze kumvikana ku buryo Airtel Rwanda Limited yamaze kwegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda Limited.

Bagaragaza ko batangiye guhuza ibikorwa ku mugaragaro, kuri uyu wa 15 Werurwe 2018, hahise hatangizwa ubukangurambaga bwiswe ‘Va mu byiza ujya mu bindi bihebuje’. Ubu bukangurambaga bukazagaragariza abakiliya inyungu ziri mu kuba Airtel yaraguze Tigo bikaba umurongo umwe kandi mugari.

Ubu bukangurambaga bwazanywe nyuma y’aho muri Gashyantare 2018  ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere(RURA), cyemeje ko imigabane yose ya Tigo yamaze kwegurirwa Airtel.

Bamurika ku mugaragaro iki gikorwa, Umuyobozi mukuru w’ibi bigo byamaze guhuzwa Philip Amoateng,  yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kubera ko abakiliya babo bagiye kunogerwa na serivisi zatangwaga n’imiyoboro yombi.

   Philip Amoateng

Yavuze ko bari bari kumurika ku mugaragaro ibintu bitatu by’ibanze birimo; kuba abari abakiriya ba Tigo bashobora guhamagara Airtel bakoresheje ipaki cyangwa ibiciro byari bisanzwe byo guhamagara Tigo kuri Tigo, umuyoboro wa interineti mwiza ndetse n’amapaki yayo anogeye buri wese ndetse no kuba ubu abakiriya ba Tigo na Airtel bazajya bakoresha iminara imwe.

Philip yongeye kwemeza ko Guhera  ejo hazajya hakoreshwa kode imwe ku bashaka kugura amapaki ariyo *255#. Ati” Uru ni urugendo rushya rutangiye ruzatuma Abanyarwanda baryoherwa no guhuzwa kwa Airtel na Tigo.”

    Tigo na Airtel byamaze kuba umurongo umwe

   King James yaririmbiye abitabiriye 

Tags

16/Mar/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Sam
Twishimiye kuva mubyiza tujya mugahebuzo
bizabaturukaho charles 6 months ago
Amata yabyaye amavuta umurongo wa million 5 nidange .rnnahonaho
bizabaturukaho charles 6 months ago
Amata yabyaye amavuta umurongo wa million 5 nidange .rnnahonaho
Sponsored Content
Loading...