Just Family yavuze ku mubano wayo na Croidja wabateye umugongo yari ishyiga ry’inyuma | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Just Family yavuze ku mubano wayo na Croidja wabateye umugongo yari ishyiga ry’inyuma

Just Family  yavuze ku mubano wayo na Croidja wabateye umugongo yari ishyiga ry’inyuma

Bahati wo muri Just Family yavuze ko n’ubwo batandukanye n’uwari mu bafite uruhare runini mu gushinga imizi kwa Just Family uzwi nka Croidja, ubu babanye neza kandi akaba ari no mu ba mbere babifurije guhirwa ubwo hari hakimara gutangazwa abahanzi bazahatana muri Guma Guma igiye kuba ku nshuro ya 8.

Just Family ni rimwe mu matsinda yari akomeye cyane mu Rwanda mu myaka ya za 2012 ubwo yanitabiraga irushanwa rya Guma Guma  ku nshuro yaryo ya kabiri.

Ryatangiye muzika mu myaka ya za 2009 rigizwe na Kim Kizito, Bahati, Croidja na Jimmy. Kim Kizito aza kuvanamo ake karenge ariko abandi bakomeza gukora kandi baba itsinda rikomeye mu Rwanda.

Mu 2013 uwitwa Croidja yahise afumyamo asiga  bagenzi ndetse hashize igihe kinini bivugwa ko yaburiwe irengero ariko biza kumenyekana ko asigaye aba muri Afurika y'epfo  n’umuryango we akaba asigaye akora ibihabanye na muzika. Kuva yava muri iri tsinda hahise hacikamo ibice rimara igihe kinini ridakora gusa muri 2016 ryongera kubyutsa umutwe.

Bahati umwe muri batatu basigaye muri Just Family yabwiye Eachamps ko ubu basigaye babanye neza na Croidja n’ubwo wenda bamwe bashobora kuba babanye nabi.

Yagize ati”Croidja ni umuvandimwe ni Umu-Just Family ku maraso, mbega ni buri kimwe cya Just Family kuko turavugana, turaganira ndetse n’imishinga yacu mbere y’uko  ijya hanze arabanza akayumva. Atugira inama, atuba hafi. nawe kandi yashimishijwe no kuba twagiye muri Guma Guma.”

Yongeye ati”Tukimara kwinjiramo twahise tugira ubutumwa bugufi bwinshi, ariko nawe ari mu bantu batwandikiye mu ba mbere batwifuriza intsinzi no kuzagira umwanya mwiza muri iri rushanwa.”

Bahati kandi yavuze ko batewe ishema no kuba baje mu bahanzi icumi bakoze cyane yemeza ko ari umwanya mwiza wo kongera kwiyereka abantu bakunda itsinda rya Just Family.

Yahakanye ibisigaye bivugwa ko mu Rwanda amatsinda aririmba ari kugenda akendera avuga ko ahubwo ari uko buri kintu kigira igihe cyacyo kandi hakaba hari n’andi ari kuvuka ku buryo abantu badakwiye kuvuga ko nta matsinda.    Croidja wari inkingi ya mwamba muri Just Family akaza kuvamo

    Just Family nshya igizwe na Bahati(Ibumoso), Jimmy uri hagati na Chris   Kim Kizito wigeze kuba muri Just Family igitangira nyuma akayivamo 

17/Mar/ 2018,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...