U Rwanda rugiye kwakira inama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bya Afurika yiga ku Isoko rusange ryaguye rya Afurika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

U Rwanda rugiye kwakira inama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bya Afurika yiga ku Isoko rusange ryaguye rya Afurika

U Rwanda rugiye kwakira inama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bya Afurika yiga ku Isoko rusange ryaguye rya Afurika

Kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 21 Werurwe 2018, u Rwanda ruzakira inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) izibanda ku isoko rusange ryaguye rihuriweho n’ibihugu bigize umugabane wa Afurika, Continental Free Trade Area (AfCFTA).

Ku itariki ya 21 Werurwe 2018, Perezida Paul Kagame, uyobora Umuryango w’ Afurika wunze Ubumwe, ari kumwe n’abandi bayobozi b’ibihugu by’Afurika, bazaba bitabiriye iyo nama, bazashyira umukono ku masezerano yo gutangiza iryo soko rusange rihuriweho n’ibihugu bigize umugabane wa Afurika (AfCFTA). Bamwe mu bahagarariye abikorera baturutse hirya no hino muri Afurika na bo bazatumirwa muri ibyo birori.

Iryo soko rusange rizatuma umugabane wa Afurika ukorerwamo ubucuruzi rusange mu buryo bugari, nkuko byari byarashyizweho ubwo hatangizwaga Umuryango Mpuzamahanga w’ubucuruzi (World Trade Organisation).

Ku itariki ya 20 Werurwe 2018, umunsi umwe mbere y’uko hashyirwa umukono kuri ayo masezerano, abakuriye za Guverinoma n’abacuruzi bakomeye bo muri Afurika n’abandi bafatanyabikorwa, bazahurira mu nama y’ubucuruzi yiswe “AfCFTA Business Forum” maze baganire ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika binyuze mu bucuruzi.

Isoko rusange rihuriweho n’ibihugu bigize umugabane w’Afurika (AfCFTA) ni umushinga wa gahunda y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yitwa uganisha ku Cyerekezo wihaye cy’ibyo kuba uyu mugabane ugomba kuba ugezeho muri 2063 (Agenda 2036.)

 

Iryo soko rusange rifite ubushobozi bwo kuzamura ubukungu bw’abanyafurika babarirwa mu mamiliyoni, hazamurwa ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Afurika.

Guteza imbere ubucuruzi rusange muri Afurika mu myaka iri imbere ni amahirwe ku bigo by’ubucuruzi byo muri Afurika, bizatuma bihatana ndetse bikanakorana n’aibindi bigo byo ku yindi migabane.

Kuri ubu, ubucuruzi bukorerwa hagati y’ibihugu by’umugabane wa Afurika  buri hasi ukurikije n’ubwo Afurika ikorera ahandi ku isi. Ubuhahirane hagati y’Abanyafurika buhagaze kuri 16% ugereranyije na 19% y’ubucuruzi bukorerwa hagati muri Amerika y’Epfo, 51% y’ubucuruzi bukorerwa hagati muri Aziya, 54% y’ubucuruzi bukorerwa muri Amerika ya Ruguru na 70% y’ubucuruzi bukorwa rwagati mu Burayi.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bukungu bwa Afurika (UNECA) rigaragaza ko isoko rusange muri Afurika rifite ubushobozi bwo kuzamura ubucuruzi bukorerwa muri Afurika bukagera ku kigero cya 53%, hakuweho amahoro ku bitumizwa mu mahanga (import duties) n’izindi mbogamizi mu ubucuruzi bw’ibyinjizwa mu gihugu cyangwa ibyoherezwa mu mahanga (non-tariff barriers).

Ibyo bizatuma bizamura isoko rusange rya Afurika rihuriramo abantu barenga miliyoni 1.2 bafite umusaruro mbumbe (GDP) ungana na miliyari ibihumbi 2.5 z’Amadorali ya Amerika ($2.5 trillion).

Tags

17/Mar/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content