Rayon Sports yageze mu Rwanda, Bakame yiyemeza kugera mu matsinda ya Confederations Cup[AMAFOTO] | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yageze mu Rwanda, Bakame yiyemeza kugera mu matsinda ya Confederations Cup[AMAFOTO]

Rayon Sports yageze mu Rwanda, Bakame yiyemeza kugera mu matsinda ya Confederations Cup[AMAFOTO]

Ikipe ya Rayon Sports yari yagiye muri Afurika y’Epfo gukina umukino wo kwishyura muri CAF Champions League na Mamelodi Sundowns yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu ku wa Mbere tariki ya 19 Werurwe 2018 aho yakiriwe n’abafana bayo benshi.

Umukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018 maze Mamelodi Sundowns  iyitsinda ibitego 2-0 ihita inayisezerera muri iri rushanwa ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Iyi kipe yasezerewe muri Champions Leaugue ariko ikaba izakina imikino ya Confederations Cup, yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa 21:50’ aho basanze abantu abafana bayo batari benshi baje kuyakira.

Aba bafana bari baje kwakira iyi kipe bavugaga ko haba mu byiza n’ibibi bagomba kuba inyuma y’ikipe yabo, kuba batsinzwe bashimiye abasore babo ko bitanze uko bashoboye ngo ntacyo batanze bari bafite.

Umwe yagize ati”Rayon Sports imba ku mutima kuba yatsinzwe na Mamelodi ikayisezerera ntabwo bikuyeho ko ari ikipe yanjye, haba mu byiza ndetse n’ibibi nzayiba inyuma. Ntacyo abakinnyi mbashinja icyo batatanze ni cyo batari bafite, baragarerageje kandi ngira ngo wanabonye ibyo amazi yari mu kibuga yadukoreye iyo atabamo byari kuba ibindi bindi.”

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame akaba yatangaje ko ikipe ya Mamelodi Sundowns nayo yatunguwe n’imikinire yabo kuko yumvaga bazayitsindira muri Afurika y’Epfo byoroshye cyane.

Yagize ati”Twakinnye n'ikipe ikomeye, ikipe ya mbere muri Afurika ariko nabo nyuma y’umukino batubwiye ko batunguwe kuko bumvaga bari budutsinde byoroshye ibitego biri hejuru ya bitanu. Tuvuyemo muri Champions League ariko tuzakina Confederations Cup nakwizeza abakunzi ba Rayon Sports ko tugomba kugenda mu matsinda.”

Ikipe yahise ikomereza ku Gisimenti aho yagiye kwakirirwa n’ubyobozi bw’ikipe umuhango wanitabiriwe na perezida w’iyi kipe Paul Muvunyi, nyuma yaho abakinnyi babaretse bajya kuruhuka.

Biteganyijwe ko aba absore bagiye kuza bakitegura umukino ugomba kubahuza na Sunrise w’ikirarane cya shampiyona cy’umunsi wa 14, umukino utarakiniwe igihe kuko iyi kipe yari mu mikino nyafurika.

Ivan Minnaert niwe wahageze bwa mbere yakirwa na Nkunda match

Ange, Thierry na Sefu nibo babanjirije abandi

Mutsinzi Ange na Rutanga Eric

Usengimana Faustin

Umutoza wungirije wa rayon Sports, Jeannot Witakenge

Kwizera Pierrot Mansare mu modoka

Yannick Mukunzi na Thierry Manzi bifotoza n'umwe mu bafana bari baje kubakira

Abasore mu modoka

Bakiriwe Gisiment ahantu hamwe hari hateguwe

Kuva Afurika y'Epfo umunyabanga wa Rayon Sports, King Bernard yarari kumwe na basore

N'ubwo bwari bwije perezida w'ikipe, Paul Muvunyi yihanganye arahagera

Master, Kevin ndetse na Sefu

20/Mar/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
lee
Ibyo bintu byo kwirwa muvuga ngo ikipe yarahatanye,ntako itagize,yazize,ikibuga,amahirwe make,...... nibyo bihora mu mitwe yabakinnyi utsinzwe 1-0 uwo ab Yagerageje. ,2-0 nawe ngo ntako atagize, ubwo se tuzageza ryari??
Isaac
Ikipe yacu ntacyo nayishinja yarahatanye pe! ntako itagize. Ooohh Rayon!
Sponsored Content