Niba tutagomba gutsinda nta mpamvu Rayon Sports igomba kubaho – Paul Muvunyi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Niba tutagomba gutsinda nta mpamvu Rayon Sports igomba kubaho – Paul Muvunyi

Niba tutagomba gutsinda nta mpamvu Rayon Sports igomba kubaho – Paul Muvunyi

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Paul Muvunyi avuga kuba iyi kipe yavuyemo muri CAF Champions League ariko igiye gukina Confederations Cup bityo ko igomba gutsinda ikagera mu matsinda kuko impamvu ikipe ya Rayon Sports iriho ari ukubera gutsinda niba idatsinda nta mpamvu nimwe yo kubaho.

Ibi Paul Muvunyi yabitangarije mu muhango wo kwakira abakinnyi ba Rayon Sports bari bavuye muri Afurika y’Epfo gukina umukino wo kwishyura na Mamelodi Sundowns muri Champions League ikaza gusezererwa ariko ikaba izakina imikino ya Confederations Cup.

Mu ijambo rye Paul Muvunyi yabanje kwibutsa aba bakinnyi ko ubundi mu Rwanda imvugo gutsindwa ntayihaba ngo gusa muri ruhago bibaho kuko ari byo bifasha ikipe yatsinzwe kwikosora.

Yagize ati”Gutsindwa mu Rwanda ntago bibaho, ntago iyo mvugo ibaho, twumvikane ntago imvugo  gutsindwa  ibaho mu Rwanda ariko na none muri ruhago gutsindwa bibaho kuko ari amasomo avamo gutsinda. Munyumve neza kandi mubifate n'uko aho ndi tugomba gutsinda, niba tutagomba gutsinda nta mpamvu Rayon Sports igomba kubaho, Rayon Sports iriho kubera gutsinda ......”

Yasabye abasore b’iyi kipe kutazagira ikosa na rimwe bongera gukora muri Confedrations Cup kuko amasomo bigiye muri Champions League ariyo agomba kubafasha kugera kure muri iyi mikino ya CAF Confederations Cup.

20/Mar/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content