Perezida Kagame yitabiriye Inama Nyafurika ku Ishoramari | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Perezida Kagame yitabiriye Inama Nyafurika ku Ishoramari

Perezida Kagame yitabiriye Inama Nyafurika ku Ishoramari

Kigali, Kuwa 20 Werurwe 2018 Perezida Kagame, akaba n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe,  yagejeje ijambo ku bitabiriye Inama Nyafurika ku Ishoramari. Iyi nama, ibaye umunsi umwe mbere y’Inama Rusange Idasanzwe ya 10 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rusange Rihuriweho n'Ibihugu biri ku Mugabane wa Afurika nk'uko byemerejwe mu Nama Rusange yabaye muri Mutarama 2018, yemeje itegurwa ry’iyi Nama Idasanzwe.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati “Ejo tuzasinya amasezerano ashyiraho Isoko Rihuriweho n'Ibihugu bya Afurika. Ni amasezerano amaze igihe kinini, ndetse haracyari byinshi byo gukorwa. Twizeyeko aya masezerano azarushaho gushimangira inzira itugeza ku bumwe bwa Afurika. Inyungu ni nyinshi atari kuri Afurika gusa ahubwo no ku Isi yose muri rusange kuko kubera iri Soko Rihuriweho, Afurika izagira uruhare runini mu bukungu bw'Isi mu minsi iri imbere. Ishyirwaho ry'iri Soko Rihuriweho rirerekana impinduka mu buryo dutekereza ndetse n'uburyo dukora. Uruhare rw'abikorera rurakenewe cyane kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano rigerweho”

Iyi Nama ihuje ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inzego z’abikorera ku mugabane wa Afurika n’ahandi, imiryango mpuzamahanga n’ihuza ibihugu biri mu turere dutandukanye, abashakashatsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta. Iyi Nama kandi iraha urubuga Abanyafurika rwo kungurana ibitekerezo, guteza imbere no kongera ishoramari rihuriweho na politiki y’ubuvugizi mu by’ubucuruzi.

Komisiyo y’Ubukungu y'Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika, ivuga ko gushyiraho Isoko Rusange Rihuriweho n'Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, byitezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku kigero cya 52% bitarenze mu mwaka wa 2022. Ibi bizongera umusaruro, ikoreshwa ryawo ndetse binihutishe kwiyongera k’ubukungu bw'ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Muri iyi Nama hatanzwe ishusho ifatika yo gukangurira abafatanyabikorwa kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n'Isoko Rusange Rihuriweho n'Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Isoko Rusange Rihuriweho n'Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika uzaba kuri uyu wa 21 Werurwe 2018, ukazayoborwa na Perezida Kagame, akaba n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. 

 Muri uyu muhango, hazumvwa imbwirwaruhame z’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Ijambo rya Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou, akaba ari nawe ukuriye gahunda y’ishyirwaho ry’Isoko Rusange Rihuriweho n'Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, n’irya Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ibi bizakurikirwa no gushyira umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rusange Rihuriweho n'Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika. 

Iyi nama kandi yitabiriwe  n'abakuru b'ibihugu bya Mali, na Zimbabwe aribo Mahamadou Issoufou na Emerson Emmerson Dambudzo Mnangagwa.

20/Mar/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...