Urugendo rwa Mutsinzi Ange wa Rayon Sports, watewe imbaraga zo gukina n'abamucaga intege | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urugendo rwa Mutsinzi Ange wa Rayon Sports, watewe imbaraga zo gukina n'abamucaga intege

Urugendo rwa Mutsinzi Ange wa Rayon Sports, watewe imbaraga zo gukina n'abamucaga intege

Myugariro wa Rayon Sports ushobora gukina mu mutima w’ubwugarizi cyangwa ku ruhande rw’iburyo, Mutsinzi Ange Jimmy avuga ko mu rugendo rwa ruhago yagiye abeshywa ndetse agacibwa intege cyane cyane yiga mu mashuri yisumbuye, gusa ngo ni byo byamuteye gukora cyane akaba ageze aho ageze uyu munsi mu ikipe nka Rayon Sports yahoze ari inzozi ze.

Mutsinzi Ange Jimmy yavutse tariki ya 15 Ugushyingo 1997 avukira mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana mu Kagari ka Kamusenyi, akaba ari umuhungu wa Dusabeyezu Leopord na Mukarugira Therese,  ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 8 abahungu 3 n’abakobwa 5.

Ange Mutsinzi yize amashuri abanza mu Byimana aho avuka ,anahakomereza ayisumbuye kugeza asoje icyiciro rusange. Yahavuye ahita ajya kwiga  i Nyanza mu ishuri rya  Coste aho yahize umwaka umwe gusa  agahita ajya i Muhanga mu ishuri rya  ETK ari naho yarangirije amashuri yisumbuye muri 2016 akaba yarize ubwubatsi.

Urugendorwe rwa ruhago

Ntabo yibuka neza umwaka yatangirye kumva akunze umupira w'amaguru, ariko nk'abandi bose avuga ko umupira yawutangiriye mu gace avukamo mu Byimana aho yakinaga mu bana batarengeje imyaka 14 ari naho yatangiye kugenda yigaragaza.

“Umupira w’amaguru navuga ko nawuhereye mu rugo aho twari dukuye kuko habaga ibintu amarushanwa y’abana batarengeje imyaka 14, 15 gutyo ngenda nzamuka. Byakundaga kubera mu Byimana kuko hari ibibuga byinshi. Ikintu cyamfashije ni uko nitwaraga neza mu mikino twakinaga kandi hakaba hari hari n’abatoza benshi.”

Ni umwe muri ba myugariro bahagaze neza mu ikipe ye ya rayon Sports

Avuga ko yiga mu mwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye ari bwo yavuye aho bakiniraga muri rusange abengukwa n’ikipe yo yakinaga mu cyiciro cya kabiri n’ubu ikirimo ya United Stars yo mu Kabagari.

 Yayikiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Muhanga FC nayo yo mu cyiciro cya kabiri baza kuyizamura mu cyiciro cya mbere bakina umwaka w’imikino wa 2015/2016 ihita imanuka ariko Ange we akaba yarahise akomereza muri Rayon Sports mu mwaka w'imikino 2016/2017.

Avuga ko kuva muri AS Muhanga akajya muri Rayon Sports byamushimishije cyane, akaba abikesha kuba yari yaritwaye neza mu ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 20 ndetse akaba ataroroheraga ba myugariro ba Rayon Sports mu gihe babaga bakinnye.

“Ni bintu byanshimishije cyane, wenda impamvu navuga ko bambonye nari maze iminsi mbonye amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 nkitwara neza mu mikino twakinnye,… na Rayon Sports nayo imikino twahuraga yo mu cyciro cya mbere narayikaniraga.”

Mutsinzi Ange Jimmy(uwa 3 ku murongo w'inyuma), mu ikipe AS Muhanga

Ange Jimmy washimwe n’umutoza Masudi Djuma dore ko ari nawe wamusabye ko yaza ndetse akamwizeza ko nakora cyane azabona umwanya uhoraho wo gukina , yavuye muri AS Muhanga ahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, Rayon Sports yiyumvikanira n'ikipe avuyemo kuko yari akiyifitiye umwaka w’amasezerano. Yasinye imyaka 2 ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma.

Kuba Ange yarabonaga Rayon Sports ifite ba myugariro bake nicyo cyonyine cyatumye asinyira iyi kipe  kuko n’ubwo umutoza yamwizeza ko azabona umwanya atabyizeraga.

Kumenyera mu ikipe ya Rayon Sports ntibyamugoye kuko yasanzemo abakinnyi nka Savio, Djabel n’ubundi bakinanaga mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Umwenda w'ikipe y'igihugu yamaze kuwusogongera

Umwaka we wa mbere waramuhiriye kuko yabonye umwanya uhagije wo gukina dore ko yari amahitamo ya mbere y’umutoza Masudi Djuma, ariko ku mwaka wa kabiri ntibyamuhiriye mu ntangiriro kuko yabanje kwicara ku ntebe y’abasimbura, ariko uko iminsi yagendaga yicuma yaje gusubirana umwanya ubu ni umwe bakinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bw’iyi kipe.

Mu rugendo rwa ruhago ngo uyu musore yababajwe n’uko yagiye acibwa intege, abeshywa umwanya wo gukina aho yigaga, gusa ngo nibyo byamuteye gukora cyane.

Yagize ati“Urebye ikintu cyambabaje mu rugendo rwajye cyananteye no gukora cyane, ni ukuntu ku ishuri twajyaga gukina ahantu runaka banyijeje ko ndi mu bakinyi bari bukine ariko ariko nkasanga ntarimo rimwe na rimwe nkasigara, biri mu bintu byambabaje ariko na none byanteye imbaraga zo gukora cyane.

Masudi Djuma ni umwe mu bagize uruhare mu isinya ry'uyu musore

Ibindi wamenya kuri Mutsinzi Ange Jimmy

  • Yakubitiwe cyane kuzerera doreko ariko ryo kosa n'iwabo bamuziho ngo hari ni gihe bamuburaga
  • Ngo yajyaga akunda kubyinira abashyitsi mu birori ngo  bihora bimugaruka mu mutwe
  • Asengera muri Kiliziya Gatulika
  • Ni Ingaragu kandi nta n’umukunzi afite ngo yumva igihe kitaragera
  • Thiago Silva ukinira PSG akaba umunya-Brazil na Sergio Ramos ukinira Real Madrid akaba umunya Espagne nibo bakinnyi afata nk’icyitegererezo. Mu Rwanda ni Rwatubyaye Abdul
  • Ni umukunzi w’itsinda rya Urban Boys, ajya afata akanya akareba na filime aho yakunze filime y’uruhererekane yitwa The Flash.
23/Mar/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Rukundo
COURAGE KBX@RAYON SPORT@ URBAN BOYS💪💪💙
ggg
courage mwana wiwacu akazi kose namikino muwabishoye tugomba gukora cyane
ggg
courage mwana wiwacu akazi kose namikino muwabishoye tugomba gukora cyane
Sponsored Content