Ibyatunguranye mu gitaramo Harmonize yakoreye i Kigali (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibyatunguranye mu gitaramo Harmonize yakoreye i Kigali (Amafoto)

Ibyatunguranye mu gitaramo Harmonize yakoreye i Kigali (Amafoto)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Werurwe nibwo habaye igitaramo cya kabiri cyo kumurika ku mugaragaro inzu ifasha abahanzi ya The Mane, aho hari hanatumiwe umuhanzi wo muri Tanzaniya Harmonize.

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Confrence and Exbhition Village ahahoze hitwa Camp Kigali, kikaba cyari igitaramo cya kabiri nyuma y’icyari cyabereye mu Karere ka Musanze kuri Sitade Ubworohererane, mu ijoro ryo kuwa Gatanu.

Ibi bitaramo byose byari bigamije kumurika ku mugaragaro inzu ifasha abahanzi ya The Mane iyobowe na Mupenda Muhamed uzwi nka Bad Rama akaba kuri ubu ari gukorana na Safi Madiba wahoze muri Urban Boys na Marina.

Mu gitaramo cyabereye i Musanze cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru, n’ubwo imvura yari yabanje kugwa mu masaha y’igicamunsi. Abanyakigali bari batahiwe kureba Harmonize umaze kugira abakunzi batari bake mu Rwanda, unasanzwe akorera mu nzu ya Wasafi iyoborwa na Diamond Platnumz.

Igitaramo cyatangiye gitinze cyanze.

Iki gitaramo cyari gitenganyijwe gutangira ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko cyatangiye gikererewe ku buryo bukabije.

Umunyamakuru wa Eachamps yageze ahagombaga kubera igitaramo saa moya, ariko icyo gihe hari abantu bake cyane, biyicariye hanze, mu ihema harimo DJ wacurangaga imiziki itandukanye.

Ku i saa mbili zirengaho iminota 45 z’ijoro nibwo itsinda ryacurangaga umuziki w’umwimerere rigizwe n’abize umuziki mu ishuri ryahoze ku Nyundo, bageze ku rubyiniro batangira kuririmba indirimbo zitandukanye basimburanwa uko bari batatu.

Nyuma y’iminota 40 bavuye ku rubyiniro, abantu batekereza ko igitaramo kigiye kwanzika, kuko bamwe basaga n’abananiwe kandi bafite amatsiko yo kubona abahanzi babazanye.

Byageze i saa yine na none barongera baragaruka baririmba indirimbo nke, ubundi bava ku rubyiniro. Bisatira saa tanu MC Kate Gustave yatangiye guhamagara abahanzi bakizamuka barimo uwitwa Fire Stage, Mukadaf wishimiwe, bakurikirwa na Khalfan, na Uncle Austin waririmbye indirimbo 2 gusa.

Igihe cyageze abahanzi nyir’izina bari bategerejwe baraza, aho habanje Marina watangiye aririmba mu buryo bw’umwimerere indirimbo ye yise Marina na Like That, izindi azikora mu buryo bwa Play Back.

Marina yakurikiwe na Safi winjiye ku rubyiniro ari kumwe na Rider Man baririmbana indirimbo ya Rider Man bafatinyije yitwa Come Back. Riderman yahise ava ku rubyiniro ubundi Safi asigara ku rubyiniro wenyine.

Harmonize niwe wasoje igitaramo ahagana saa sita n’imonota 15, aho yishamanye n’abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye nka Aiyola, Shulula, Happy Birthday n’izindi.

Ubwitabire bwari hasi cyane.

Nk’uko byari byagenze i Musanze, abantu bari biteze ko n’ i Kigali hari buboneke abantu baza gushyigikira The Mane no kureba Harmonize wari uje mu Rwanda bwa mbere, gusa si ko byagenze.

Ubwitabire muri iki gitaramo bwari hasi cyane, ku buryo biri no mu byatumye gitinda gutangira ku buryo bukabije.

Igitaramo cyatangiye mu ihema harimo abantu batageze kuri 400, nabo bari bahagaze inyuma mu myanya isanzwe. Mu myanya y’icyubahiro ho hari harimo abatarenze 50. Byageze aho MC Kate Gustave asaba abantu bose bari bahagaze mu myanya isanzwe kuza kwicara mu myanya y’icyubahiro yari yabuze abayicaramo.

Umuyobozi wa The Mane yavuze ko ubwitabire buhagije ugereranyije na kompanyi ye imaze igihe gito itangiye gukora.

Queen Cha yahamagawe ku rubyiniro arabura

Igitaramo cyirangiye Umuyobozi wa The Mane yafashe ijambo ashimira abari bitabiriye, agiye gusoza abasaba  ko baba baretse akabereka ‘akantu’ nk’uko yabivuze. Yahise ahamagara umuhanzikazi Queen Cha ngo aze ku rubyiniro, amuvuga mu izina inshuro zirenga muri 5 ari mwene Mugemana arabura.

Bad Rama yahise yisegura ku kuba Queen Cha atabonetse ndetse n’ako kantu ntiyakerekana.

Harmonize yabyiniye abakunzi be bake bari baje kumureba

Harmonize yabasabye guca amatara ya telefone

Safi Madiba ku rubyiniro

Marina 

Judithe wa Safi yicaga akanyota

Uncle Austin

Khalfan

Abantu bari bake mu myanya y'icyubahiro

 

25/Mar/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Rukundo dir traxx
Ntrb mn Mwabikoze Icyangombwa Nuko Muzicyo GukoranKD Nabiriya Mwakoze Birahagije nNukwihangana Nikiminsi IhagazenBanyiribyondo Bameze Nabi kd Nagashahara Ntikaribwasohoke Ahari Ndacyeka Aricyo kibazo Bamwe Twagize......
Sponsored Content