Perezida Kagame aritabira Inama y’Ihuriro ryiswe ‘Next Einstein Forum’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Perezida Kagame aritabira Inama y’Ihuriro ryiswe ‘Next Einstein Forum’

Perezida Kagame aritabira Inama y’Ihuriro ryiswe ‘Next Einstein Forum’

Perezida Kagame aritabira Inama y’Ihuriro ryiswe ‘Next Einstein Forum’ (NEF) ibera i Kigali kuva ku ya 26-28 Werurwe 2018.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, Perezida wa Repubulika arageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kuyitangiza ku mugaragaro. Ku munsi wa kabiri, Perezida Kagame azatanga ibitekerezo mu kiganiro ku ‘kubaka umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi’.

Iyi Nama yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi izarangwa kandi no guha ibihembo urubyiruko rw’abanyafurika bahize abandi mu bijyanye n’ubumenyi muri siyansi n’ikoranabuhanga.

Ihuriro ‘Next Einstein Forum’ ni gahunda yatangijwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS) ku bufatanye n’umuryango w’i burayi udaharanira inyungu uteza imbere ubumenyi muri siyansi uzwi nka Robert Bosch Stiftung.

Inama ya NEF y'ubushize yabereye muri Senegal nayo Perezida Kagame yarayitabiriye

26/Mar/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content